Bannyahe: abaturage banze kwemera icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego abaturage bagize imidugudu ya Kangondo I na Kangondo II bigize agace kazwi nka Bannyahe barezemo Akarere ka Gasabo, rwanzura ko nta gaciro gifite.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’abatuye mu gace ka Bannyahe mu kagari ka Nyarutarama, bareze Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane ikwiye y’amafaranga ku mitungo yabo, mu gihe ubuyobozi bushaka kubaha inzu ziri mu Busanza ngo bimukiremo nk’ingurane y’aho bari batuye.

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko bigaragara ko barenganyijwe, ubu bagiye kuganira n’ababahagarariye mu Rukiko kugira ngo barebe ko bajuririra iki cyemezo.

Mu mvugo z’aba baturage, bumvikana bavuga ko badashobora kuva aho basabwa kwimuka, keretse igihe bahawe ingurane y’amafaranga.

Inkuru y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi