Bannyahe: gufata abagore ku ngufu byari bimaze ibyumweru 2!

Ibyaha abo basirikare bakurikiranyweho birakekwa ko babikoze mu gihe cy’ibyumweru bibiri ubwo babaga barinze umutekano.

Ubugenzacyaha bwa gisirikare mu Rwanda bwaramukiye mu gikorwa cyo gukusanyiriza mu ruhame ibimenyetso ku basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho guhohotera abaturage i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abakora iperereza bemereye itangazamakuru ko hamaze gutabwa muri yombi abasirikare bagera kuri batanu. Mu byo bakurikiranyweho harimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Ikusanyamakuru ku byaha abasirikare bakekwaho ryakorwaga n’ubutabera bwa gisirikare kandi rigakorerwa mu ruhame aho bikekwa ko ibyaha byakorewe. Ku kigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Remera hagaragaraga abasirikare benshi cyane barimo abakuru barangajwe imbere na Gen Major Mubaraka Muganga ukuriye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba. Ikigo cy’amashuli cyari cyagoswe n’abasirikare, gusa abakekwaho ibyaha bo ntibagaragaye.

Abaturage batandukanye batuye mu mudugudu wa Kangondo ya II Nyarutarama bakunze guhamagarwa n’ubugenzacyaha bwa gisirikare bukababaza ku byo bazi ku bikurikiranyweho abo basirikare. Umwe mu bakoraga iperereza yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu abasirikare bagera kuri batanu ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibyaha bikomeye. Ni mu gihe ku ikubitiro umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango yari yabwiye ijwi ry’Amerika ko abari bahise batabwa muri yombi bari batatu.

Ubwo Ijwi ry’Amerika yageraga aha Nyarutarama umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yadutangarije ko ibikorwa by’ihohoterwa birimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byari bimaze ibyumweru bibiri bikorwa n’abasirikare bafatanyije n’inkeragutabara. Abahohotewe bakavuga ko bashimishijwe no kuba inzego za gisirikare zahise zifata ikibazo cyabo zikagikurikirana.

Amakuru agera ku ijwi ry’Amerika avuga ko mu kagari ka Nyarutarama ibikorwa by’urugomo no guhohotera aba baturage byaba byaratangiye ahagana ku matariki ya 12/03 uyu mwaka wa 2020. Aranavuga ko haba hari inkeragutabara yafatanyaga n’abo basirikare yari yashatse gutoroka ubutabera ariko ifatirwa mu mayira. Ntiharatangazwa icyaha ku kindi mu bikurikiranyweho aba basirikare ariko ibikomeje gushyirwa mu majwi harimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gukubita no gukomeretsa n’icyaha cy’ubusahuzi.

Inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwa gisirikare zadutangarije ko nizirangiza gukusanya ibimenyetso zizahita ziregera urukiko bakatumenyesha umunsi w’urubanza mu mizi mu bihe bya vuba. Zikavuga ko byanze bikunze igisirikare cy’u Rwanda kitarota cyihanganira umuco wo kudahana.

Inkuru yateguwe n’umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa.