Bannyahe: iperereza ku baturage bahohotewe n’abasirikare ba RDF ryatangiye.

Umusirikare abaza umuturage ku byaha bishinjwa abasirikare muri aka gace
nUmusirikare abaza umuturage ku byaha bishinjwa abasirikare muri aka gace

Amakuru dukesha Jean Claude MWAMBUTSA, umunyamakuru wa BBC – Gahuzamiryango i Kigali aravuga ko mu gitondo uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 3 Mata 2020 i Nyarutarama mu mudugudu wa Kangondo II ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye ikusanyamakuru ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no gukubita no gukomeretsa abantu muri aka gace.

Ibi byaha bikekwaho bamwe mu basirikare, byakorewe mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ‘Bannyahe’ kari i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bavuga ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore avuga ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

Umunyamakuru wa BBC uri i Nyarutarama avuga ko ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu wa Kangondo II ubu inzego za gisirikare ziri gukora ikusanyamakuru kuri ibi bivugwa.

Mu mvura nyinshi yaramutse hano, abaturage, umwe umwe, bari kubazwa amakuru akandikwa. 

Aha kuri iri shuri haraboneka imodoka nyinshi za gisirikare n’abaturage bacye bari kwemererwa kwinjira.

Nyarutarama
Mu gitondo abantu berekezaga aho bumvise ko abasirikare bashinjwa baza kuburanishirizwa muri aka gace ka Nyarutarama

Umuvugizi wa gisirikare mu Rwanda ejo yatangaje ko hari abasirikare batatu bafashwe mu iperereza kuri ibi byaha. 

Umwe mu basirikare bari aho iri kusanyamakuru ryabereye yabwiye abanyamakuru ko abasirikare bamze gufatwa bose ubu ni batanu.

U Rwanda rumaze ibyumweru bibiri mu bihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaritswe mu gihugu hagakorwa ibyangombwa cyane gusa mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Mu kwa gatanu 2017, abasirikare babiri bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro, barasiye umuturage mu kabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali, mu kwezi kwa cumi uwo mwaka abo basirikare bakatiwe gufungwa burundu.

Ku ishuri riri gukorerwaho ikusanyamakuru
Ku ishuri riri gukorerwaho ikusanyamakuru kuri ibi birego
Izi ni zimwe, mu modoka nyinshi za gisirikare zari hano muri iki gikorwa
Izi ni zimwe, mu modoka nyinshi za gisirikare zari hano muri iki gikorwa
Abaturage bari kubazwa ibyo bazi ku byabaye
Abaturage bari kubazwa ibyo bazi ku byabaye

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga (Cyuma Hassani) wa Ishema Tv nawe yakurikiranye iyi nkuru.

Flash Tv nayo yatangaje ko Ubugenzacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangiye iperereza ry’ibanze ku byaha abasirikare batanu bakekwaho ko bakoreye mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri akagari ka Nyarutarama umurenge wa Remera ni mu karere ka Gasabo.