BARAHINYURA ati: “ESE KO TUVUGA RWIGEMA Fred, MAZIMPAKA Patrick we, urwo yapfuye nirwo yari akwiye?”

NI IKI GIHAMYA KO FRED RWIGEMA YABA YARARASHWE NA BUNYENYEZI NA BAYINGANA? Barahinyura arasubiza.

Tubasuhuze mwese mwese abakurikira ibiganiro by’Ikondera libre, tubifurize ndetse amahoro n’amahirwe , kuri mwe no ku banyu bose.

Mwatugejejeho ibitekerezo bijyanye n’ikiganiro twagiranye na Bwana Barahinyura Shyirambere Yohani, k’urupfu rwa Fred Rwigema. Uyu Barahinyura wari uwa gatatu mu bari bahagarariye FPR/INKOTANYI, kuko yari ashinzwe itumanaho n’itangazamukuru, yadutangarije ko Fred Rwigema nta shiti yishwe na Bunyenyezi na Bayingana, nabo ngo bakaba barahise bicwa. Nyamara ubutegetsi bwa FPR/INKOTANYI bwagize Fred Rwigema Intwari, bwemeza ko Rwigema yazize Haduyi, umwanzi, uwo akaba yari Ingabo z’u Rwanda, mu gihe cya Habyarimana Yuvenali.

Kandi ngo Rwigema amaze gupfa, Barahinyura yasubiye mu Bugande, noneho ngo Inyumba aloysia amucumbikishiriza kwa KALE KAYIHURA, bamubwira ko uyu KALE KAYIHURA ari umucuruzi, businessman. Nyuma ngo niho yamenye ko Kale Kayihura ari umusilikare ukomeye mu ngabo za Uganda.

Uyu Barahinyura rero, aranemeza ko Patrick MAZIMPAKA NAWE , NGO URWO YAPFUYE , SIRWO YARI AKWIYE

Mazimpaka Patrick uherutse kwitaba Imana aguye mu buhindi, ngo Barahinyura aramuzi neza, dore ko bombi bari mu b’ingenzi muri FPR/INKOTANYI.

Barahinyura aravuga n’abandi barimo na Kanyarengwe wamwinjije muri FPR/INKOTANYI.

Ikondera libre, 01/02/2018.