Barasaba ko abayobozi bakuru bose ba RNC begura!

Ku buyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda-RNC (bureau exécutif) Impamvu : Integuza

Kubagezaho impungenge zacu nk’abanyamuryango, ndetse n’ubusabe bugamije gukemura ibibazo Ihuriro Nyarwanda rimazemo iminsi.

Bayobozi, tubanje kubifuriza umwaka mwiza wa 2020.

Nyuma y’ibibazo Ihuriro Nyarwanda rimazemo iminsi, ndetse n’uburyo ubuyobozi bwaryo bwitwaye muribyo bibazo, twahisemo kubandikira mu rwego rw’intabaza igamije gutabara Ihuriro ryacu kugirango risubire mu nzira nziza igamije kutugeza ku ntego twihaye kuva Ihuriro ryashingwa (12 ukuboza, 2010).

Tubanze twibukiranye bimwe mubyatumye Ihuriro rishingwa kandi rigatanga icyizere ku banyarwanda bose :

  • Kurwanya ikintu cyose kibangamiye uburenganzira bwa kiremwamuntu.
  • Gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko arengera akanahana bose, ndetse no kwimakaza ubwigenge bw’inzego z’ubuyobozi. ​Aribyo bita État de droit mu gifaransa cyangwa se Rule of law mu cyongereza. Iyi ntego niyo yatumye abanyarwanda ndetse n’indi miryango itugirira icyizeregisesuye.

Kuva Ihuriro Nyarwanda ryavuka, hari bimwe byagezweho byiza, hari n’ibindi bitagezweho by’ingenzi kandi bishobora gutuma intego twihaye zitagerwaho. Ni nayo mpamvu arizo tugiye kwibandaho.

Ihuriro ryatangiye ririmo abantu benshi bifuzaga impinduka, bari bizeye ko noneho babonye umuryango uzazana ibisubizo ku bibazo abanyarwanda bahura nabyo buri munsi. Ibyo bibazo bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi. Bamwe murabo banyamuryango, baje kuva mw’Ihuriro kubera impamvu zizwi. Twavuga nka Dr. Murayi Paulin, Dr. Rudasingwa Théogène, Kazungu Jean Paul, Bwayihuku Mathias, Nsabimana Callixte (Sankara), Nahimana Straton, Jonathan Musonera, Joseph Ngarambe n’abandi benshi.

Hejuru yaba, hari ababuriwe irengero mu buryo butazwi kandi bari mu mirimo y’Ihuriro Nyarwanda. Urugero rwa hafi twatanga ni urwa komiseri ushinzwe amahugurwa ariwe Benjamin Rutabana. Hari kandi na Major Nkubana Emmanuel, Rwarinda Michel, n’abandi.

Hari n’abandi benshi baheze mu magereza yo mu Rwanda bashinjwa kumva cyangwa gukorera Ihuriro Nyarwanda.

Byongeyeho, hari n’abanyamuryango birukanwe hadakurikijwe amategeko n’indangagaciro tugenderaho. Abo ni nka Jean Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza, Achille Kamana, Simeon Ndwaniye na Jean Paul Ntagara. Ntabwo kandi twakwirengagiza abandi banyamuryango beguye bakanasimburwa mw’ibanga. ​Ibi mukaba mwarabikoze mugamije guhisha abanyamuryango ibibazo biri mu buyobozi bukuru bw’Ihuriro.

Aha turabibutsa ko amategeko na stati bigenga Ihuriro, bigereranywa nk’itegeko nshinga ndetse n’amategeko mpanabyaha. Nyamara twareba impamvu Ihuriro ryashinzwe, tugasanga imiyoborere yaryo idashingiye ku ndangagaciro ziranga umuryango wose uharanira ubwisanzure, ubwigenge bw’inzego z’ubuyobozi ndetse n’uburenganzira bwa kiremwamuntu. ​Ibi byose, byerekana ko nta masomo ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwakuye muribi bibazo twahuye nabyo. Ahubwo, amakosa yakomeje kwiyongera kandi bigaragara ko nta gahunda ubuyobozi bufite bwo kuyakosora.

Muri make, bishingiye ku buyobozi bwakoze amakosa menshi, byatumye Ihuriro Nyarwanda risenya icyizere ryari ryarahaye abanyarwanda bose. Mu yandi magambo, Ihuriro Nyarwanda-RNC ryarateshutse ndetse rinahemukira abaryibonyemo bose bakanaryitangira mu buryo bwose bushoboka.

Aya makosa yose ndetse nayo tutabashije kwandika, yatumye twemeza ibi bikurikira :

  •  Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje intege nke n’ubushobozi buke mu gukemura ibibazo twahuye nabyo. Aho gukoresha amatego no kubahisha inzego zigengwa n’amategeko tugenderaho, bwahisemo guhagarika no kwirukana abanyamuryango n’abayobozi kandi bitanyuze mu mategeko.
  • Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje kutagira ubumuntu (​non-respect de la dignité humaine​) mu ikibazo cya komiseri ushinzwe amahugurwa ariwe Benjamin Rutabana, kugeza nanubu ntituramenya irengero n’amaherezo bye.
  • Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwakoresheje nabi ndetse no mu nyungu zabwo bwite, umutungo w’Ihuriro;
  • Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ntibwigeze butangariza abanyamuryango baryo ko hari abayobozi bakuru beguye. Bwahisemo kubika ibanga no kubasimbuza mw’ibanga kandi bidakurikije amategeko.
  • Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwagaragaje intege nke mu gukemura amakimbirane n’ibibazo bwahuye nabyo.
  • Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bwahemukiye abanyarwanda, bituma bata icyizere bari bariyubatsemo.
  • Mu matangazo, mu nyandiko no mu bisobanuro byatazwe n’ubuyobozi bw’Ihuriro, hagaragaye kudakorera mu kuri no mu mucyo. Ahubwo Ubuyobozi bukuru bwahisemo kwimakaza ibyo twakwita itekinika mu gutanga ibisubizo. Iyi mikorere ikaba ntaho itandukaniye niya leta y’Urwanda turwanya.

Izi mpamvu zose, ndetse nizindi tutabashije gushyira mururu rwandiko, zitwereka ko ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda-RNC, bunaniwe.

Uburyo bwonyine busigaye kugirango Ihuriro ryongere kugira ingufu no kugarura icyizere mu banyarwanda, nuko mwebwe abayobozi bakuru mwakwibuka ko Ihuriro Nyarwanda-RNC ribaruta, maze mukicisha bugufi, mukirinda kwikunda ndetse mukitanga kugirango intego zatumye Ihuriro rishingwa zigerweho. By’umwihariko, mwishyire mu mwanya w’abitangiye Ihuriro kuva ryavuka. Bamwe muribo nka Colonel Patrick Karegeya, batanze amaraso yabo, bemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugirango bitangire abandi. Mwibaze aho bari ubu, uko babona Ihuriro Nyarwanda bitangiye? Ntakabuza, babona baritangiye ubusa kubera imyitwarire y’ubuyobozi bukuru.

Niyo mpamvu dusanga hari ibigomba gukorwa kugirango intego zatumye Ihuriro rishingwa zigerweho. Ntabwo dushobora kurebera amakosa akomeye arimo gukorwa kuko dukunda Ihuriro kandi twemera impamvu twahagurutse ngo turwanye akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako. Ndetse, tubona bidahwitse ko imikorere y’Ihuriro muri rusange yamera kimwe n’imikorere y’abo turwanya. Ariko nanone, twemera ko gukorera Ihuriro ari ubwitange bukomeye kandi busaba imbaraga nyinshi.

Ibyo birasaba ibi bikurikira :

  • Kwegura kw’abayobozi bakuru bose b’Ihuriro Nyarwanda-RNC;
  • Kwegura kwa bamwe mu bayobozi bagize imyitwarire mibi muri ibi bibazo byose;
  • Gushyiraho gahunda y’amavugurura rusange mw’Ihuriro Nyarwanda-RNC;
  • Gushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzayobora ibikorwa byose birebana n’amavugurura;

Kubera uburemere bw’ibibazo byerekanywe muri iyi nyandiko, turifuza ko mwadusubiza mu gihe cya vuba kugirango Ihuriro Nyarwanda rikomeze imirimo yaryo mu nzira nziza. Ubu busabe kandi, bwifuzwa n’abandi banyamuryango benshi ndetse n’abanyarwanda benshi bashyize icyizere cyabo mw’Ihuriro kugeza ubuyobozi bukuru buteshutse ku nshingano zabwo.

Twiteguye kandi kugira uruhare mu biganiro no mu mirimo izaba igamije gutegura amavugurura no kuyashyira mu bikorwa.

Kwegura ni ubutwari kandi ni n’uburyo bwo kwerekana ko icyo uharanira ugikomeyeho ku buryo wicisha bugufi, ugamije kwirinda kwangiza ibyagezweho.

Bimenyeshejwe:

Umuhuzabikorwa mukuru, Jerome Nayigiziki;

Abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda-RNC;

Abanyamuryango bose;

Bishyizweho umukono na :

Bwana Jean Paul Turayishimye

Mme Leah Karegeya

Mme Odette Nyiraneza

Bwana Anicet Karege

Bwana Émile Rutagengwa