Bashyizweho iterabwoba ngo badatangaza ikiganiro na Diane Rwigara?

Diane Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru akomeje kugera ku banyamakuru ba The Rwandan ava mu Rwanda aravuga ko abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda bameze nk’aho bashyizweho iterabwoba ngo ntibatangaze amakuru bataye mu kiganiro Diane Rwigara yahaye itangazamakuru asobanura ibaruwa yandikiye Perezida Kagame.

Twabibutsa ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Nyamirambo muri imwe mu mazu y’umuryango wa Assinapol Rwigara, icyo kiganiro kikaba cyari kitabiriwe n’abanyamakuru barenga 50.

Igitangaje n’uko muri abo banyamakuru barenze 50 hafi ya bose batinye gutangaza inkuru bataye byaba ibyo banditse cyangwa amashusho n’amajwi bafashe. Igitangaza makuru kimwe cyonyine kitwa umubavu.com nicyo cyatinyutse gushyira hanze amashusho y’uko icyo kiganiro cyagenze mu gihe ibindi nka igihe.com na Kigali Today (nabyo byari bihafite abanyamakuru) byihutiye kwiyandikira ibyavuzwe na CNLG na IBUKA banenga Diane Rwigara batanabanje kubwira abasomyi babo ibyo Diane Rwigara unengwa yavuze ibyo ari byo!

Igitangaje ni abanditsi bakuru b’ibinyamakuru bimwe na bimwe bikorera mu Rwanda bahise basaba abanyamakuru babo gusiba cyangwa kubaha amajwi n’amashusho yafashwe mu kiganiro cya Rwigara ngo hatagira n’ucikwa akabishyira hanze! Abandi banyamakuru b’ibitangazamakuru ari ibyandika, amaradio, amateleviziyo bose bari muri icyo kiganiro bahisemo kuruca bararumira.

Twashimira BBC Gahuza-Miryango na Radio Ijwi ry’Amerika byo bitagoswe n’ubwoba bikavugisha Diane Rwigara bikanatangaza ibyo bavuganye nyuma yo gusohora iriya baruwa yandikiye Perezida Kagame.

Hari amategeko yaturutse hejuru abuza abanyamakuru kugira icyo batangaza kuri kiriya kiganiro? Ese ni bwa bwoba nk’ubwo mu mugani w’inyamanswa aho zose zirutse ishyamba ryose icyarimwe zikanze ubusa?

Tubitege amaso!