BBC Irasabwa gusubiza Umunyamakuru Matand ku Kazi

Radiyo mpuzamahanga y’Abongereza BBC iherutse kwirukana umunyamakuru wayo Jacques Matand wakoreraga ishami ry’Igifransa. Intandaro, nk’uko BBC yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika, ni ikiganiro yagiranye n’umwanditsi w’umunyamakuru Charles Onana uba mu Bufaransa.

Leta y’u Rwanda iravuga ko nta kirego yatanze kuri BBC nyuma y’ikiganiro umunyamakuru Jacques Matand yagiranye n’uwo mwanditsi usanzwe azwiho kwandika k’u Rwanda. Urugaga rw’abanyamakuru bo muri Senegal rurasaba radiyo BBC gusubira ku cyemezo yafashe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza, Venuste Nshimiyimana, ni we wakurikiranye iyi nkuru.