Bemba yatanze kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC

Jean Pierre Bemba – wahoze ari visi perezida muri Repubulika igendera kuri demokarasi ya Congo akaba yarigeze no kuba umukuru w’umutwe witwaje intwaro – yatanze impapuro zisaba kuba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri k’uyu mwaka.

Bwana Bemba yari aherekejwe n’igipolisi igihe yagezaga izo nyandiko mu biro by’akanama gashinzwe amatora mu murwa mukuru Kinshasa.

Yatahutse mu gihugu cye muri kino cyumweru nyuma yo kumara imyaka irenze icumi mu buhungiro no muri gereza.

Yaje kugirwa umwere ku byaha by’intambara yashinjwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu kwezi kwa gatandatu.

Kandidatire ye byitezwe ko igihe guha ingufu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.

Jean Pierre Bemba yatsinzwe na Joseph Kabila mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2006 maze ashinjwa kuba yarateje ibikorwa by’urugomo mu murwa mukuru Kinshasa nyuma yayo matora.

Ibi ariko yakomeje kubihakana.

Mu nyuma yashinjwe kugambanira igihugu nyuma yaho abasirikare bamurindaga barwanaga n’igisirikare cya leta mu kwezi kwa gatatu muri 2007.

Yaregwaga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ibyaha byakozwe n’inyeshyamba ze muri Repubulika ya Centrafrique hagati ya 2002 na 2003.