Ben Affleck arasaba igihugu cye gukoresha ingufu gifite kuri Kagame na Museveni kugira ngo amahoro agaruke muri Congo

Umukinnyi wa sinema w’umunyamerika Ben Affleck, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2012, igihe yari muri Kongere y’Amerika yasabye ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zakoresha ingufu zazo kugira ngo ingabo za MONUSCO zihabwe inshingano zifite ingufu kugira ngo zishobore kurengera abaturage b’abasiviri.

“Ntabwo naje hano gusabiriza amafaranga ava mu misoro y’abanyamerika. Ndi hano uyu munsi kugirango mbasabe gukoresha ububasha bwanyu”, ibyo Ben Affleck yabivugiye imbere y’abashingamateka bagize komisiyo yo kurengera igihugu (commission de la Défense de la Chambre des représentants)

Nk’uko undi mukinnyi w’amasinema w’umunyamerika George Clooney yabigenje muri Darfour, Ben Affleck yatangije mu 2009, igikorwa cyiswe Initiative pour le Congo oriental (ECI), uwo muryango ufasha ibikorwa by’ubutabazi umaze gukusanya inkunga igera kuri miliyoni 2 z’amadolari.

Ben Affleck asanga M23 ari umwe mu mitwe ikomeje guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa Congo kuva mu 1994. Avuga ko byagaragaye kenshi ko ibibera muri Congo bigenda byisubiramo inshuro nyinshi, hatangira imidugararo, amahanga agahagurukira ibibera muri ako karere, imidugararo yagabanya umurego, amahanga akarangarira ibindi adakemuye ibibazo nyabyo bitera iyo midugararo ihoraho.

Yibukije kandi ko M23 ifashwa n’u Rwanda na Uganda, anasaba Leta Zunze ubumwe z’Amerika gukoresha ububasha bwazo budasubirwaho zifite kuri ba Perezida Kagame na Museveni kugirango ubwo bufasha buhagarare.

Yahamagariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko zashyigikira umwanzuro w’umuryango w’abibumbye waba ugamije kongerera ishingano ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO), byibura inshingano zikiyongera ku buryo izo ngabo zishobora kurengera abasiviri. Asanga kandi umuryango w’abibumbye n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe bigomba gushyiraho intumwa idasanzwe mu karere kugirango ishobore kujyana impande zirebwa n’ikibazo ku meza y’ibiganiro.

Ben Afflek yakinnye amafilimi yakunzwe n’abantu cyane nka Armageddon (1998), Pearl Harbor (2001), Changing Lanes (2002), The Sum of All Fears (2002), Daredevil (2003), Hollywoodland (2007), State of Play (2009) and The Town (2010) n’ayandi

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Usibye guhagarikira abo bategetsi(kagame nase wabo museveni)inkunga zose aho ziva zikagera, nkahagarika ingendo zabo hanze mu mahanga, ibikorwa byabo hanze y’ibihugu byabo, nimitungo yabo yose muri rusange n’iyo mu mabanki ntakindi mbona bakwiriye gukorerwa cyabumvisha ububi bwo guhungabanya ubusugire n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mubihugu bituranyi. kandi rero mgo ukoma urushyo aba agomba no gukoma ingasire, mbese bo ko baterwaho gatoya urusaku bakarurusha inyoni y’isandi, kuki batibaza akababaro bateza abandi. Ikindi nakora ndi ayo mahanga, cg se amerika, nakohereza umutwe wa gisirikare wafasha ingabo za kongo kurwanya izo nyeshyamba M23 (KAGOME NASE WABO MUSEVENI)hanyuma tukareba uko babyifatamo dore ko iyo ari n’imisoro yabaturage bibyo bihuhu byombi bateje inzara babavutsa nutwo batibakwiriye guhahiramo abana babo. Bakwiriye bombi kuvugutirwa umuti urura kuko bamaze kwisumbukuruza barakabya kandi ngo burya wisumbukuruza cyane ngo ukore kure cyangwa ngo urebe kure ukisanga wahirimye (wahenentutse naho waruri utakihabarizwa), mureke izo nkirabuheri (Kagame nase wabo museveni).

Comments are closed.