Bernard Ntaganda akomeje kwibasirwa na Leta

Barwanashyaka;
Mpirimbanyi;

Ubu tuvugana,Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI yafashwe na Polisi ikorera mu muhanda..

Impamvu ingana ururo! Abo bapolisi bitwaje ko adafite permis nyamara ikigaragara ni uko bashakaga kumubuza kujya gukurikirana urubanza rwa Bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste; Ushinzwe Urubyiruko mu Ishyaka PS IMBERAKURI wakatiwe imyaka 6 y’akamama!

Twakwibutsa Abarwanashyaka n’Impirimbanyi zose ko Me NTAGANDA Bernard kuva yafungurwa yasiragiye kuri Polisi asaba permis ye ariko banze kuyimuha nyamara bigaragara ko Polisi iyifite cyane cyane ko iyo permis yari kuri Station ya Polisi i Nyamirambo igihe Me NTAGANDA Bernard yafungwaga nk’uko bigaragara mu bitabo no muri za mudasobwa!

Birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Edgar Murenzi