Bernard Ntaganda aravuga ko akomeje gutotezwa no kubuzwa uburenganzira

Me Bernard Ntaganda

Nk’uko Maître Bernard Ntaganda yabitangarije The Rwandan ngo nyuma yo gufungwa imyaka ine, ubu yabujijwe uburenganzira bwe bwo gukora akazi ko kuburanira abandi ndetse ngo ubu hakaba hari amakuru avuga ko ashobora gutabwa muri yombi.

Me Ntaganda yasobanuye ikibazo uko giteye muri aya magambo:

“Nafunzwe mu 2010 ndi umwavoka wemewe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Maze gufungurwa mu 2014, natangiye kwegera Urugaga kugira ngo nsubire mu mwuga wanjye ariko bikagaragara ko hari ukuboko kutagaragara kubabuza kumpa kunyemerera kugaruka.

Maze gushoberwa, nafashe icyemezo cyo kwandikira Umuyobozi w’Urugaga mu rwego rwo guteza ubwega cyane ko nabonaga hari igitsure gituma ntemererwa gusubira mu mwuga wanjye nyamara mbyemerewe n’amategeko nk’uko nabisobanuye mu mabaruwa nandikiranye n’Umukuru w’Urugaga; Bwana Julien KAVARUGANDA.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanyandikiye, biragaragara ko uyu Muyobozi ari Ku gitutu cya FPR kuko ibyo yanditse byendeye Ku busa cyane ko nta muntu wize amategeko wakwandika ibintu nka biriya uretse uwahanzweho kubera ubwoba nk’uko nabisobanuye mu ibaruwa namushubije.

Iki kibazo cyanjye gishingiye ku mpamvu za politiki cyane cyane ko hari abavoka bavanywe ku rutonde nk’uko mu rubona bose bagarutse mu mwuga wabo ariko njye baranze nyamara nemera kwishyura uriya musanzu nubwo rwose muri uriya mwaka 2011 nari mfunze.

Ibi rero biri mu mujyo w’umugambi wa FPR wo kumbuza uburyo dore ko ubu bototera no kumfunga banshinja ibyaha bikomeye birimo:

-gucura umugambi wo gukora imyigaragambyo n’inama bitemewe n’amategeko;

-kurwanya imbaraga z’amategeko;

-kuyobora no gushinga ishyaka ritemewe n’amategeko,;

-gutegura imyivumbagatanyo no guteza akavuyo bigamije guhunganya umudendezo w’igihugu.

Kubera ibyo byaha, ku taliki ya 01 Gicurasi 2016 abapolisi bo muri CID bayobowe n’uwitwa KABARE bateye iwanjye barasaka batwara ibintu byose by’itumanaho n’inyandiko kugeza n’ubu ntibarabisubiza. Barantwaye n’agakobwa kanjye nk’imyaka 17 nyuma baza kundekura nko mu masaa mbiri z’ijoro.

Ku italiki ya 03 Gicurasi 2016 polisi yaragarutse barambaze barangije bahita bakora muri iryo joro inyandiko imfunga ( mandat d’arret). Muri iryo joro nerekejwe kuri Parquet yaje kundekura byagateganyo mu masaa tanu z’ijoro ariko ntegekwa kuzajya nitaba kuri Parquet buri wa gatanu no kutarenga imbibi z’u Rwanda. Kugeza n’ubu ndacyaziritswe n’ibyo byemezo bya parquet.

Kuva nafungurwa nakomeje kugaraguzwa agati na Leta ya Kigali. Ubu banyimye urwandiko rw’inzira, banyima permis yanjye yo gutwara imodoka kandi nafunzwe naramaze kuyihinduza dore ko bari baramaze kuyandika nkaba nafite numero zayo, yewe n’umukecuru wanjye bari bamutumiye kuza kuyitwara bakomeza kumurindagiza yitaba Imana atarayikura aho yari kuri station ya polisi ya Nyamirambo. Ubu polisi yanze kunsubiza ibintu byanjye yafashe bifite agaciro hafi miliyoni munani bafashe ubwo nafungwaga muri 2010.

Ubu sinshobora kubona akazi, sinshobora no kugira icyo nikorera kuko FPR yiyemeje kumbuza amahwemo mu rwego two kuntesha umutwe.”

Nyuma yo kubwirwa iki kibazo na Me Ntaganda twashoboye kubona n’inyandiko zishimangira uburyo uyu munyapolitiki arimo gutotezwa.

ntaganda1

ntaganda11

ntaganda111

ntaganda2

ntaganda6

ntaganda7

ntaganda77

Gusa hari amwe mu makuru dufite avuga ko Me Bernard Ntaganda ashobora gutabwa muri yombi nyuma y’iyi nama y’Afrika yunze ubumwe irimo kubera i Kigali

 

Ubwanditsi