Bertin Makuza ngo yazize indwara y’umwijima yari amaranye igihe.

Ibizamini byo kwa muganga byatangaje ko umukambwe Makuza, w’imyaka 73, yapfuye azize indwara y’umwijima yari amaranye igihe nk’uko umwe mu bahungu be, Claude Makuza yabitangarije The New Times.

Yabyutse ari muzima ajya ku kazi bisanzwe, agezeyo atangira guhindurwa, bamwihutana ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Claude yagize ati “ Yari amaze igihe arwaye umwijima, kugeza ejo hashize (ku wa Gatatu) ubwo wamurembeje, akaviramo imbere mu mubiri no kuruka. Ku bw’amahirwe make abaganga ntibashoboye kumutabara.”