Bill Clinton aje gutaha ibitaro cyangwa azanywe n’ikibazo cya Congo?

Amakuru dukesha urubuga igihe.com aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012.

Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibitaro bya Butaro, byubatswe ku nkunga ya Clinton Foundation, ifatanije na Leta y’u Rwanda, ndetse n’ Umuryango wa Partners in Health.

Ibi bitaro nibyo bigiye kuba ibya mbere mu Rwanda bizaba bishinzwe kurwanya kanseri, kandi ni byo bizaba ari ibya mbere nk’ibi bizaba byubatswe mu cyaro,ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ibitaro bya Butaro ni kimwe mu bikorwa Minisiteri y’Ubuzima yihaye mu myaka 5 yo kurwanya kanseri. Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2010 ryagaragaje ko nibura abantu 2,476 barwaye Kanseri mu Rwanda, muri bo abana ni 312 bari munsi y’imyaka 18.

Umuryango Partners in Health washinzwe n’Umunyamerika w’umugiraneza kandi akaba n’umuganga ariwe Paul Farmer. Yagize ati : “Mu myaka mike ishize, byari ikibazo gikomeye kwita ku barwayi babana n’agakoko gatera SIDA muri Afurika.

Abantu bavuga ko byari bihenze kandi bigoye, ariko kugeza ubu hafi miliyoni 7 bafata imiti igabanya ubukana mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”. Paul Farmer yongera ho ati : “Abarwayi ba Kanseri nabo tugiye kubitaho”.

Nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS)ribitangaza, nibura abantu bangana na miliyoni 16 bazarwara cancer mu mwaka wa 2020 ku Isi yose. Muri abo 70% bazaturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda.

Muri ibi bitaro rero hazabamo gufasha umuntu wese wahura n’ikibazo cya kanseri, agafashwa mu kuvurwa, kubagwa, kwitabwaho n’ibindi.

Muri ibi bitaro hazajya hanatangirwa amahugurwa mpuzamahanga ku burwayi bwa Kanseri. Nyuma yo gusoma iyi nkuru y’urubuga igihe.com, umuntu yibaza niba uru rugendo rwa Bill Clinton rumaze iminsi rwarateguwe cyangwa ruteguwe muri iyi minsi ibyo gutaha ibitaro bikaba urwitwazo akaba mu by’ukuri azanywe n’ikibazo cya Congo?

Tubibutse ko Bill Clinton ari mu bafashije cyane FPR mu gufata ubutegetsi muri 1994, ndetse no kwamamaza Genocide, gufunga amaso ku byaha bya FPR, gukoresha ingufu zose ngo ibyaha bya FPR bitamenyekana cyangwa ngo bihanwe.

Mu 1996 yafatanije na Kagame na Museveni mu gutera Congo no gutsemba impunzi z’abanyarwanda, atanga intwaro, atanga amakuru y’ibyogajuru n’indege byerekana aho impunzi zihishe ngo zicwe, gufunga amaso ku iyicwa ry’impunzi no kwanga kuzitabariza, gukoresha ingufu ngo hatagira amakuru amenyekana ku bwicanyi n’ubusahuzi byakorwaga na FPR muri Congo n’ibindi.
Bivugwa ko Bill Clinton na Tony Blair wahoze ari Ministre w’intebe mu Bwongereza ari abajyanama n’inshuti za Perezida Kagame, kuba Bill Clinton aje mu Rwanda muri iki gihe intambara isa nk’itutumba mu karere byaba ari uburyo bwo kureba ubuntu we na Kagame bagerageza gukemura ikibazo cya Congo batahasize ibaba kuko hari ibimenyetso byinshi batitonze byazabakoraho.

Bill Clinton na Tony Blair bahoze ari abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku buryo bakingirwa ikibaba ariko muri bose nta n’umwe ukeneye ko izina rye cyangwa ibihugu byabo bitungwa agatoki mu byaha ndenga kamere byabereye mu karere k’ibiyaga bigari.

Ubwanditsi