Bill Clinton arashinyagurira abanyarwanda

Mu kiganiro kuri Televiziyo yitwa CNBC, Bill Clinton wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aricuza ko atatabaye abanyarwanda mu 1994 ndetse akavuga ko abagera ku bihumbi 300.000 bashoboraga gutabarwa iyo habaho ubushake. Ibyo yabivugiye mu kiganiro gikorwa n’umunyamakuru Tania Bryer kitwa CNBC Meet. Icyo kiganiro cyose kikazacishwa kuri iyo Televisiyo ku ya 20 Werurwe 2013.

Aya magambo ya Bill Clinton arimo agashinyaguro akaba anahishe byinshi wenda bizajya ahagaragara mu minsi itaha. Ariko ntabwo abantu byatuma batibaza ibibazo byinshi.

-Hari za raporo z’inzego z’iperereza z’Amerika zavugaga ko nyuma yo kubona abantu baguye mu mvururu zatewe n’urupfu rwa Gatabazi na Bucyana, ngo hashoboraga gupfa abantu bagera ku 30.000 iyo haramuka hagize undi muyobozi ukomeye wicwa muri kiriya gihe. Kuri iyi ngingo byerekana ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze gutabara ku bushake kuko zari zizi neza ko urupfu rwa Perezida Habyalimana ruzakurikirwa n’urupfu rw’abantu batari munsi ya 30.000 nk’uko ubwabo bari babiteganije. Ese abo bantu 30.000 bari bakeya ku buryo bo batagombaga gutabarwa? Leta ya Amerika iyo itabara bitarenze tariki ya 9 Mata 1994 cyangwa ikongerera ingufu MINUAR igahabwa inshingano zifite ingufu byaba ngombwa ikareka ingabo z’abafaransa, abatariyayani n’ababirigi zaje gutwara bene wabo zikahaguma haba hararokotse abanyarwanda bangahe? Ahubwo ko bitwaje iyicwa ry’abasirikare b’ababiligi ngo bacyure MINUAR hafi ya yose bahe rugari FPR? MINUAR ya 2 yo yoherejwe yamaze iki uretse kurebera aho abantu bicwa kugeza n’aho babarimburiye abantu mu maso i Kibeho?

-Ese Leta ya Amerika ko ivuga 300.000 by’abatutsi ngo nibo bari kurokora, abandi barengaho bo bari kuzira iki iyo batabara hakiri kare? Aho abo barengaho si ba nyagupfa b’abahutu n’ubundi batavugwa kuko ngo Genocide yakorewe abatutsi gusa? Cyangwa bo ntibari bakwiye gutabarwa?

-Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza muri Nyakanga ndetse no gukomeza FPR ifashe ubutegetsi kugeza muri za 1995 abantu bari bakicwa ikivunge, ko bafite ubuhanga bwo kureba n’ibihishe ikuzimu icyo gihe ko batatabaye?

-Igihe impunzi z’abanyarwanda zicirwaga muri Congo nk’ibimonyo n’iki cyamubujije ho koherezayo abatabara, ubwo bwicanyi bwo se yavuga ko bwamutunguye? Mu gihe ikoranabuhanga ry’isi yose ngo ryari ryananiwe kumenya aho impunzi z’abanyarwanda ibihumbi magana ziherereye, inkoramaraso za Kagame zo zahabwirwaga n’iki? Ese impunzi zimaze kugera Tingitingi mwakoze iki ngo muzitabare ko mwari mumaze kubona ibirimo kuzikorerwa?

Rero Bwana Clinton ntabwo turi igihugu cy’igihangange ariko abanyarwanda ntabwo turi ibicucu ku buryo tudatekereza cyangwa tutabonye ibyatubayeho.

-Urabizi neza ko impamvu mutashatse gutabara ari uko mwari mwijejwe ko Perezida Habyalimana adakunzwe ko napfa abanyarwanda bazishima.

-Murabizi neza ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara hatari kuba ubwicanyi kabuhariwe bwiswe Genocide, bityo ubutegetsi bwa FPR nta shingiro bwari kugira kuko umusingi wabwo ni Genocide.

-Murabizi ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara amasezerano ya Arusha yari kubahirizwa bityo ingabo zikavangwa, amashyaka akagabana ubutegetsi, hakabaho amatora aciye mu mucyo, ayo matora mu bari kuyatsinda mpamya ko FPR itarimo.

-Murabizi ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara nta mpunzi z’abanyarwanda zari guhungira muri Congo ngo mubone urwitwazo rwo guterayo mugamije gusahura no gukuraho Perezida Mobutu.

-Murabizi ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara uwo mwita Nice guy, visionary leader n’ibindi atari gupfa abaye umukuru w’igihugu.

Icyo narangirizaho ni ukubwira Bwana Clinton n’abandi batekereza nkawe guha abanyarwanda amahoro. Ari abahutu ari abatutsi bagizwe ibitambo kubera inyungu za mpatse ibihugu n’udutsiko tw’ubucuruzi rero nibareke kudushinyagurira no kuturangaza kuko nta gisibya igitugu bimitse kizahirima kandi gukomeza kugikingira ikibaba sibyo bizasubiza inyuma abanyarwanda mu nzira y’amahinduka na demokarasi biyemeje.

 Ben Barugahare

Barugahare

7 COMMENTS

  1. Iyo nkoramaraso nkuru nayo izapfa kuko ntamyaka 40ans niba Imana ikimutije nako SATANI kuba agihumeka.Niyitonde rero impinduka azayibona kandi bizamuyobera atumbe aturike.

  2. Ariko se harya gutabara ni itegeko? Ubundi se mupfa iki? Batabaye bene wabo, barabareka mwica bene wanyu! “Usenya urwe umutiza umuhoro”.

  3. Inkuru nk’iyi ndumva byaba byiza muyihinduye mukayishyira mu zindi ndimi zikoreshwa n’abantu benshi byaba ngombwa mukayimwoherereza kimwe n’imiryango mpuzamahanga, uretse ko ntacyo batazi.
    Ibi twe dusoma iyi nkuru mu kinyarwanda, ibyinshi turabizi kandi twaranabyiboneye, kubivugaho ni byiza ariko akarusho ni uko byagera kuri nyirubwite (Bill Crinton) akamenya ko ibyo yadukoreye tubizi nta komeze kutwishongoraho kubera iriya ntambara badukuruyeho ikatumarira abacu, Kuvuga kuriya se bitugarurira abacu twabuze cg ni ukudushinyagurira?

    Ntibakatubeshye kuko biravugwa ko i Burundi hari ingabo z’abanyamerika, iyo bashaka gutabara bari kubikora. Bafite ibyogajuru byafashe amashusho, akatari kera ayo mafoto azajya ahagaragara abazaba bakiriho bazabyibonera.
    Ntibizatangaze na Kagame ari kwicuza ko ariwe wahaye amasaha 24 ingabo za ONU ngo zibe zivuye ku butaka bw’ u Rwanda!
    Si ngaha amaraso ari kugenda abagaruka?!

  4. Kuri Paluku,
    Ibyo uvuze ni ukuri!Inyandiko nk’iyi ikwiye gusemurwa mu ndimi nyinshi zishoboka,agatangazwa ahashoboka hose,maze izi ngegera z’abicanyi zikamenya ko ibyo zadukoreye tubizi kandi tudateze kubyibagirwa!Wa mugani wawe,ibivugwa muri iyi nyandiko ya Barugahare si twebwe twagombye kubisoma,kuko tubizi ndetse tukaba tuzi n’ibirenze ibi!!!
    Naho Clinton we,mwihorere!Ariya marira y’ingona nta kindi kiyamuriza kitari Inkomanga ku mutima!Nibakubwira ngo amaraso y’inzirakarengane arasâma,jya uhera n’aha!!!
    Ugire umunsi mwiza Muvandimwe!

    Nkoronko.

  5. amaze guhaga amaraso yinzira karengane za banyarwanda na ba congoman none ari gutera agahinda,ntagirengo imana ntireba umunsi yabishyuje amaraso yinzirakarengane ntibizabagaruka ntagahora gahanze.ariye juu unamungojea chini

    • Nshimishwa cyane iyo mbona abantu benshi bagenda bareka kuba abahezanguni !!! Ikibazo cyagwiririye urwanda ni icy’abanyarwanda twese , yaba abatutsi, abahutu ndetse n’abatwa n’ubwo akenshi tubibagirwa kandi n’abo ari abantu, twese dufite amaraso kandi duhuje ubunyarwanda ! Ibyo rero Cliton avuga “C’EST VRAIMENT SALE ET HONTEUX ” yarakwiriye ahubwo gupfukama agasaba imbabazi abanyarwanda bose hamwe yarangiza akabasaba kwicarana bagasasa inzobe , bakaganira ku byabaye kugirango bitazongera ukundi i Rwanda ! Ariko se Uburundi ntibwangombye kutubera urugero. Ntiduhuje ubwoko? Ntiduhuje amateka? Yewe burya n’ururimi ni rumwe uretse utuntu tumwe na tumwe! Ese mwari muzi ko buriya abarundi badusize kure muri dĂ©mocratie kandi nyamara urwanda rwirirwa ruvuga ngo ni urugero mw’iterambere ! Iryo terambere ntacyo rizatugezaho igihe cyose dĂ©mocratie izakomeza gupfukiranwa . Iryo terambere ntacyo rizamara igihe ntabwiyunjye buzaba buri mu bana b’urwanda , kuko akari kera bizongera bisenyuke niba tudashyize imbere koroherana no kwiyunga . Ese ubundi nkuko umuhanzi Byunvuhohore Jean Baptiste yabivuze ngo “Ko abandi bana babishobora nta diplĂ´me nta certificat , ese ubwo mwe bibananiza iki ? ”

      Didi

  6. Nate igihe ke ngo aravuga,aravuga se iki akaga yashyizemo abanyarwanda arakayobewe ?narebe ahandi ajya gutetera.

Comments are closed.