Bimaze guhinduka akamenyero ko abashinzwe umutekano bakubita cyangwa bakica abazunguzayi.

AMAHORO KURI BURI WESE

Bimaze guhinduka akamenyero kuzuye ko abashinzwe umutekano bakubita cyangwa  bakica abo twita abazunguzayi. Ikibabaje nuko benshi batabiha agaciro bifite cyangwa bakumva yuko nta cyo bitwaye.

Nuko mubitekereza mutya,.. uri umubyeyi ushaka kugaburira abana bawe ariko uzi neza yuko kwiba atari umuco nyarwanda, nuko uhisemo gukora ubucuruzi muri duke ufite ngo urebe yuko umwana yabona igikoma kirimo agasukari, nuko nyagukonkoboka akaza akamenagura ubucuruzi bwawe bw’imineke yawe nk’amaseri 5 yawe wari wabashije kwigurira, muri icyo gihe ninde munyamafuti? Niwowe wacuruje cyangwa ni nyagukonkoboka wihutiye kumena ibyo ucuruza atanitaye ku mpamvu zatumye ucuruza gutyo???????

Wenda nti mwanyumvise, noneho uri umusore nk’abandi bose ufite inzozi zo kuzubaka ugakomera ukagira umuryango. Ukubise hirya no hino ushaka akazi urakabuze pe nuko uhisemo kwikorera uhereye kuri duke ufite nuko uranguye udukoresho twibanze udushyize mu muhanda urigukora ubika ngo urebeko wazagera ku kabotike,… nyagukonkoboka aragusimbukiye arakubise akugize intere ibyo wacuruzaga biranyanyagiye ntuzi irengero ryabyo kuko ubyutse nyuma y’amezi 3 wari muri koma muri CHUK!!!!!! Amwe wabitse yose yagendeye mu kwivuza ngo urebe yuko wagarura agatege. Uyu musore ntiyatutse abashinzwe umutekano, uyu arazira gucuruza ibisokozo na za papiye mushwari n’udushikareti nta nubwo azira gucuruza ibiyobyabwenge!

Niko se umunyamakosa hano ninde? Ni uyu ukubitwa cyangwa ni uyu ukubita????!!!

nyabugogo3

Tuve mu ngero noneho tujye mu buzima nyabwo bw’ukuri mu nkuru zabayeho mu gihe cyashize cyane havuzwe inkuru ibabaje y’umubyeyi wafashwe acuruza mu muhanda akajyana gufungwa, uyu mubyeyi yagerageje kumvisha abamujyanye ko asize impinja z’impanga mu rugo ko yaraje gucyura ibyo yacuruzaga ko asize abakingiranye ibi yabivugaga atakamba, ibi ntibyabujije abamushoreye kumufunga uyu yafunguwe nyuma y’uko aho yaratuye bahumvishe umunuko w’izo mpinja nyuma y’aho zipfiriye iyo ni inkuru mpamo. Icyakurikiye uwo mubyeyi yabaye umusazi!

nyabugogo1

Nta gihe kinini gishize bongeye gukubita umubyeyi ufite abana kugeza apfuye azira kuzunguza!!!! Si uwa mbere ukubiswe si uwa mbere upfuye kubera ibi kandi igihe bidahagaraye rubanda irakomeza guhangayika kubw’iki kibazo.

Ubu ni igihe cyo gufashanya, tukumva iki kibazo nk’icyacu. Nta mpamvu yo kuvugira leta ikwica kuko urimo ushaka iterambere ryawe cyangwa ushaka kurya!!!!!

nyabugogo2

U Rwanda si igihugu cy’abakire gusa n’abandi barimo kandi bakwiye ubwo burenganzira bwo kuba abanyarwanda, ni kuki agomba kuzira y’uko yashakishije ibimutunga!!!!!!!!!!!! Sindumva umuzunguzayi urimo ucuruza ibiyobyabwenge ngo tuvugeko aribyo bakubitirwa, baba bikoreye inyanya n’amashu ibyo nibyo yakazize? Abacuruza amashati ya caguwa icyaha k’ibyo kirihe!!!!!?

Leta yakageneye ababazunguzayi uko bangomba gukora ikagena statut yabo ariko ntibazire y’uko bagerageje gucuruza hagakwiye kubaho zone ya laissez faire akaba ariho bacururiza ntawe ubishyuza ibibanza bagacuruza uko babyumva byanazamura ubukungu buri mwihanantuka rikabije ubu idolari ryageze ku gihumbi leta ntikiriguhakana y’uko ubukungu buri mu matsa, barangiza bagakubita abantu ngo bacuruje!!!!!!!! Nuko muti byose ni byiza leta nta ko iba itagize, iba yakoze iki se niba itarengera n’aba bavandimwe bari mu matsa ahubwo bakabahata ibiti!!!! Dore batangiye gukora imyingaragabyo muzabakizwa n’iki???????

Benshi biyibagize y’uko imyingaragabyo yirukanye president wa Misiri yatewe n’umunyeshuri wakubiswe n’abasirikare. akantu gato cyane kahindura ibintu mu buryo benshi badatekereza. Si igihe cy’imvururu rero ni igihe cyo gutekereza u Rwanda n’abanyarwanda mu mfuruka zose.

Ngo kuko wariye ugahaga ukumva ko bose ari gutyo ngo kuko ufite botike ukumvako ufite agataro atagacuruje ko akwiye gukora botike nkawe,… iyo myumvire y’ubijiji tuyireke nta go abanyarwanda baba muri Convention center, ntibaba muri UTC, nti batuye bose muri arya mazu y’ibitangaza. Hari n’abandi batavugwa abo ntibakwiye kuburizwamo rero ngo kugirango Kigali igaragare nk’umugi w’igitangaza ngo dukuremo udutaro, yego mudukuremo nuko uwacuruzaga agataro uramugenera iki nyuma yo kumwambura agataro?? Ngicyo ikibazo bagahereyeho aho kubanza ubunyamaswa bwo gukubita no kwica.

nyabugogo

Bavandimwe, mutekereze kuri kino kibazo mukigira icyanyu utitaye ngo uri muri politike ya opposition cyangwa ngo uravugira leta, iki ni ikibazo cy’abanyarwanda bose ntibagukubita ngo kuko uri umuhutu cyangwa umututsi, urakubitwa kuko uri umukene ushakisha ubuzima copy that nta kindi bazira. Hakwiye kubaho ibisubizo vuba naho abantu barashira igihe turimo kurata amazu twivugira iby’amoko n’andi mafuti.

Rwanda Iwacu