BIMWE MU BIBI BY'UBUTEGETSI BWA FPR TWIBUKA MU GIHE CY'ICYUNAMO

Amiel Nkuliza

1. Kwibuka génocide ya buri mwaka

Iyi nyandiko ishingiye cyane cyane k’ukwibuka génocide yabaye mu Rwanda muri mata 1994, uyu mwaka ukaba ari uwa 21 tuyibuka. Mbyise kwibuka génocide ya buri mwaka kuko n’ubwo wenda ntabapfa ngo bajye mu mva, ntihabura abapfa ku mutima; ntihabura abapfa bahagaze. Uku guhora twibuka buri mwaka génocide nyarwanda, yahinduwe mo n’ubutegetsi bwa FPR génocide yakorewe abatutsi, bifite icyo bisobanura. FPR yashyizeho politiki ya «Duhora twibuka» kubera ko ubutegetsi bwa yo bwabigize intwaro yo gucecekesha abitwa ko ari bo bakoze génocide (abahutu).

Ku butegetsi bwa FPR, uku kwibuka ntigushingiye k’ukuririra no kwibuka abatutsi bahitanywe n’iyo génocide cyangwa abahutu bayiguye mo. Ni uburyo bwo gukwirakwiza mu gihugu hose politiki ishingiye ku rwango no kwihorera, n’iyo abarokotse iyo génocide baba badafashe imihoro ngo bajye ku mabariyeri bihorere ku bitwa ko babiciye. Uku kwibuka kwa buri mwaka, aho kunga abanyarwanda, ahubwo kurabahuhura, abahutu bagahora ari ibikange, bikabavira mo kugenda bububa, n’iyo baba nta cyaha bakoze mu gihe génocide yo gutsemba abatutsi yari irimo kuba. Ni yo mpamvu Perezida Kagame yategetse ko abana b’abahutu, n’uwavutse uyu munsi, bagomba bose gusaba imbabazi z’ibyaha ba Se bakoze muri génocide yo mu mwaka w’1994. Iyi ni imwe muri politiki ya FPR ifite indi sura yo kwihorera ku bahutu, baba abere cyangwa abagize uruhare mu bwicanyi bwo muri mata 1994.

2. Kwanika ibisigazwa by’imibiri y’abacu ku gasozi

Mu muco wa kinyarwanda iyo umuntu yitabye Imana, arashyingurwa. Politiki ya FPR yo ibyo ntibikozwa, kuko yarenze ihaniro. Baba abazize génocide yo mu mwaka w’1994, baba abo abasirikari bayo bishe bihorera, imibiri yabo ubu yanitse ku gasozi, mu nzibutso zubatswe n’ubutegetsi buriho. Yaba uwarokotse génocide, yaba abitwa ko bayikoze, nta n’umwe wishimira aka gashinyaguro gakorerwa ba Nyakwigendera bacu. Izi mpande zombi, abahutu n’abatutsi bari mu gihugu, babona mo izo nzibutso nk’agashinyaguro karenze urugero, nyamara nta n’umwe utinyuka kugira icyo azinengaho kuko ntawe ufite uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo, bwo kunenga politiki ya FPR, uko yaba mbi kose. Bose bahitamo kuruca no kurumira kugirango badakoma Rutenderi. Uku kwigengesera kwa buri wese mu gihugu ntikureba gusa abahutu bafite icyapa ku mutwe cy’uko ari bo bagize uruhare mu gukora génocide yo mu mwaka w’1994. N’abatutsi barokotse iyo génocide kurabareba, kuko utinyutse kunenga ibitagenda mu gihugu, na we afatwa nk’umwanzi w’igihugu. Iyo atishwe, arafungwa cyangwa agafata inzira y’ubuhungiro. Ngubwo ubutegetsi bwa FPR buvuga ko burengera abarokotse génocide yakorewe abatutsi.

3. Ubwoba bw’ibihugu byananiwe guhagarika génocide yo mu mwaka w’1994

Ntawe utazi ko bimwe mu bihugu bikomeye byo ku isi, byagize uruhare mu gushyiraho ubutegetsi bwa FPR, mu mwaka w’1994. Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, biri mu byagize uruhare runini mu kwimika no guha ubushobozi ubutegetsi bw’agahomamunwa buriho ubu mu Rwanda. N’ubwo ibi bihugu byombi ari byo byahaye ubutegetsi FPR, ntibiyibuza guhora ibijomba ibikwasi ko byananiwe guhagarika génocide yo mu mwaka w’1994. Uku kujombwa ibikwasi kw’ibi bihugu gutuma abayobozi babyo bagira ubwoba bwo gutinya gukuraho ubutegetsi bwa FPR bashyizeho, kuko ibihugu bayobora byananiwe koko guhagarika génocide ubwo abatutsi bari bibasiwe muri kiriya gihe. Ikimwaro n’ubwoba bw’ibi bihugu bigaragarira cyane mu kwikoma bamwe mu bahutu babihungiye mo, iyo Leta ya FPR ibatunze intoke ko bagize uruhare muri génocide yakorewe abatutsi. Bimwe muri ibi bihugu, kugirango byikureho icyasha byatewe no kwanga cyangwa kudashaka guhagarika iyo génocide, byirukana abaregwa ibyo byaha bari ku butaka bwabyo, bakajya kubiburanira mu Rwanda, rukigendera ku mategeko y’ishyamba. Iyi ntwaro ya FPR yo kwikoma ibi bihugu yatumye bene byo na bo babura ayo bacira n’ayo bamira mu gufata ibyemezo byo gukuraho ubutegetsi bw’agahotoro, byimitse mu Rwanda kuva mu mwaka w’1994.

4. Kwica no kujujubya abarokotse génocide yo mu mwaka w’1994

Mu Rwanda rwa FPR abatutsi bose bafatwa nk’abarokoke ba génocide. N’iyo baba barabaga mu  bihugu byo hanze ubwo génocide yari irimo kuba. Kuva yafata ubutegetsi, FPR yashyize mo abatutsi bose ko ari abarokoke ba génocide, ibi bikaba biri mu rwego rwo kwerekana ko abakoze iyo génocide (abahutu) ari abanzi b’abatutsi. Mu kubishyira mu bikorwa, FPR yashyizeho ibigega birengera abatutsi, bikanishyurira amashuri abana b’abatutsi gusa. Mu gushyiraho iyi idéologie mu batutsi, FPR yashakaga kubereka ko iyo itabaho, na bo batari kubaho; ko abahutu baba barabamaze. Abatutsi batareba kure, iyi ntero n’inyikirizo bya FPR babimize bunguri nk’ivanjiri ya Yezu Kristu. Nyamara ukuri kurigaragaza: ubutegetsi bwa FPR, iyo ububangamiye, ntibukangwa ngo uri wa mututsi warokotse génocide, uri muri cya kigare cy’abatutsi ngo barokowe na FPR. Nguko uko abacurabwenge ba FPR baciye umutwe uwari umuyobozi wungirije w’ishyaka Green Party, André Kagwa Rwisereka, nguko uko baherutse kujombagura ibyuma umucuruzi Rwigara Assinapol, nguko uko bishe Kabera Assiel, nguko uko banigiye Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo, nguko uko bamaze guhusha inshuro zirenga ebyiri Gen Kayumba Nyamwasa, abandi batutsi bari indakoreka mu butegetsi bwa FPR, ubu bakaba batangiye kuruta ubwinshi abahutu bahungiye ubutegetsi bubi bwa FPR mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

5. «Génocide yakorewe abatutsi»: uburyo bwo gusiga icyaha abahutu bose

Nyuma y’uko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 FPR ibukoreye «lobbing» ko bugomba kwitwa génocide, amahanga yananiwe kubuhagarika na yo akabimira bunguri, byafashije ubutegetsi bwa FPR kwita ayo mahano uko bushatse. Abadacumura bo muri FPR, bitwaje ubudahangarwa bari bamaze guhabwa n’amahanga yari yikoreye icyasha ku mutwe, icyasha cyo kuba atarashoboye guhagarika génocide yari yibasiye abatutsi, bahinduye inyito ya génocide ukundi, uko babishaka. Umuryango mpuzamahanga, wari umaze kwemeza ko ibyabaye mu Rwanda ari génocide nyarwanda, iyi nyito ntiyamaze kabiri abadacumura ba FPR batayikoreye ubugororangingo. Kuyita génocide yakorewe abatutsi byari bifite icyo bigamije: gusiga ibyaha abahutu bose, yaba ababikoze n’abataragize aho bahuriye na byo. FPR ntiyashoboraga gukomeza guha cadeau abahutu mu kwemeza iyo nyito y’uko mu Rwanda habaye génocide nyarwanda, kuko byari kumvikana neza ko n’abahutu bayiguye mo, mu gihe politiki ya FPR uko imeze ari ukwerekana neza ko nta muhutu wahitanywe n’iyo génocide, ko nta kuntu abahutu baba ari bo bayikoze ngo banahindukire bitirirwe ko na bo bayikorewe. Iri ni ipfundo abahutu batagize uruhare muri génocide bananiwe gupfundura, kuko na bo ubwabo, n’iyo bakumva ko nta ruhare bafite muri génocide yo muri 94, biyumva mo inkomanga ku mutima ko ari bo bayikoze, nyamara bamwe muri bo ntaho bahuriye na yo. Umuhutu umwe wagerageje gupfundura iryo pfundo ni uwitwa Ingabire Victoire Umuhoza, ubwo muri 2010, yibajije aho urwibutso rw’abahutu ruherereye, n’igihe bazibukirwa, nk’uko twibuka abatutsi bapfuye muri 94, buri mwaka. Kubera ko uyu mutegarugori yashatse kubohoza ingoyi abahutu baziritseho muri iki gihe, abacurabwenge ba FPR bahise bamujugunya mu rwobo rw’intare, bacecekesha n’abandi bari biteguye kumujya inyuma. Ngiryo ipfundo rya politiki ya FPR ya buri mwaka yo kwibuka abatutsi bahitanywe na génocide, ariko abahutu uku kwibuka kukaba kutabareba.

6. «Génocide yakorewe abatutsi» inyito yo gusibanganya ibimenyetso ku bahutu bishwe n’ingabo za FPR

FPR, kuva yashakisha uko yagera ku butegetsi mu Rwanda, yaranzwe no kwica abahutu aho yagiye inyura hose: mu ukwakira 1990, ubwo yinjiraga mu gihugu ikoresheje intwaro, ingabo zayo zatangiriye i Byumba zica, zihotora abaturage b’inzirakarengane (reba ubuhamya bw’uwitwa Jean-Paul Munyarukato, warokotse ubwo bwicanyi i Byumba, akaba yari n’umunyeshuri muri université y’u Rwanda, icyo gihe). Inyito «génocide yakorewe abatutsi» ifite ishingiro kuri politiki ya FPR. Ifite ishingiro kuko iyo FPR ikomeza kwemeza inyito «génocide nyarwanda», yari kuba yishyize mu kaga k’uko na yo yishe abahutu ubwo yateraga mu gihe cyo gufata ubutegetsi na nyuma yo kubufata. Ama raporo y’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agaragaza neza ko ingabo za FPR zagiye zica abahutu b’inzirakarengane, haba mu gihugu cyangwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ubwo zasenyaga inkambi z’abahutu bari bazikambitse mo. Ibi byaha iyi miryango mpuzamahanga yerekanye ko bishobora kwitwa na byo génocide biramutse bikorewe iperereza n’ababishinzwe. Nta kuntu rero FPR yashoboraga kwirengera ibyashoboraga kuzava muri aya maperereza, byashoboraga no kwemeza ko ibyaha yagiye ikora byari génocide yakorewe abahutu. Kuri FPR, ni byiza guteganya hakiri kare ko abahutu bicwaga icyo gihe na bo bari bafite intwaro, ko bari bahanganye n’ingabo zabarwanyaga kubera ibyaha bya génocide bari barakoze. Ibi bivuga ko, mu gihe ibi byaha FPR yakoze mu kwihorera yica abahutu, umunsi na byo byiswe génocide, izaba yaramaze gutegura amahanga yayishyize ku butegetsi, ko mu kwica bariya bahutu, yarimo kwirwanaho kuko na bo bari bafite intwaro, nubwo ntazo bagiraga. Kurwana n’abafite intwaro ntibyitwa icyaha, icyaha ni ukwica inzirakarengane zititwaje intwaro. Ni yo mpamvu génocide yo muri 94 yemejwe kuko abatutsi bicwaga icyo gihe nta ntwaro bari bafite.

7. Abanyapolitiki b’abahutu mu mutego wo kugwa mu kamashu ka FPR

Abanyapolitiki b’abahutu ntibigeze bamenya umutego FPR yabateze igifata ubutegetsi. Uwo mutego nta n’ubwo barawuvumbura nyuma y’imyaka 21 FPR iri ku butegetsi. Barakibeshya ko bazisubiza ubutegetsi bambuwe n’abatutsi mu mwaka w’1994. Ukwibeshya kwabo na FPR igufitemo uruhare. Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, na ko rya FPR, riratomoye. Ryerekana ko uwo ari we wese ushaka gushinga ishyaka, adakomwa mu nkokora. Abashinga amashyaka ni abahutu bashaka kwisubiza ubutegetsi bambuwe n’abatutsi. Nyamara iyo bashinze ayo mashyaka, kuko gushinga umutwe w’ishyaka bivuga kwirukana ku butegetsi uwari ubufite, FPR ibafungira icyarimwe, cyangwa abo ikeka ko bazayirwanya ikabaha imyanya mu butegetsi, imyanya y’ubuhendabana, badashobora gufata mo ibyemezo. Iyo abahutu bavumbura uyu mutego hakiri kare, nta n’umwe wari kwemera kwinjira mu butegetsi bwa FPR, kuko bizwi neza ko nta mututsi wemera gusangira ubutegetsi n’umuhutu. Babyita kudasangira amata. Deo Mushayidi, umunyapolitiki w’umututsi nemera cyane, mu nyandiko ze, yakunze kwerekana ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami, nta mu sous-chef n’umwe wigeze aba umuhutu. Abahutu bayobotse FPR, mbere y’uko ibirukana mu myanya yari yabahaye, iyo basoma inyandiko za Mushayidi ntibari kwirirwa bijandika ngo barasangira ubutegetsi na FPR, kuko FPR ntaho itandukaniye n’ingoma ya cyami. Ni ingoma ya cyami nyine, yihishe mu ruho rwa Repubulika. Ibi rero bihuriye he no kwibuka «génocide yakorewe abatutsi», twibuka ku nshuro ya 21, ari na yo mpamvu y’iyi nyandiko ? Bifite aho bihuriye kuko abahutu b’abanyapolitiki bashaka gushinga amashyaka yo kwirukana FPR ku butegetsi, baregwa ibyaha bijyanye na génocide yakorewe abatutsi, kandi bikabahama. Iki cyaha iyo FPR ikikugeretse ku gahanga, nta rukiko na rumwe rwayo rukiguhanaguraho. Bimaze iki rero gushinga amashyaka uzi neza ko ubutegetsi buriho buzagushakira icyaha cyitwa génocide, kandi kikazaguhama, ukagifungirwa imyaka n’imyaka, ibyari politiki warimo gukora bigahinduka ibyaha by’ubugizi bwa nabi, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ari bo batutsi bishwe muri mata 1994 ?

8. «Génocide yakorewe abatutsi» cyangwa umusaraba abahutu bose bikoreye 

«Génocide yakorewe abatutsi» ni wo musaraba w’abahutu, aho kuba umusaraba w’u Rwanda, ku mugani wa Kizito Mihigo, inshuti yanjye nibuka buri gihe. FPR, mu ntambara yayo yo gufata ubutegetsi, yari izi neza ko hari abantu benshi bazayigwamo, abahutu n’abatutsi bari mu gihugu. Yari inazi ko, kuva u Rwanda rwabaho, hariho amakimbirane yari asanzwe hagati y’abahutu n’abatutsi, ko nta cyari kubuza ayo makimbirane kugaruka hagati y’amoko yombi, niba abatutsi bateye mu Rwanda rwayoborwaga n’abahutu. Nuko byagenze kuko FPR igitera u Rwanda abahutu bahutse mu batutsi baratemagura, bavuga ko bikiza umwanzi wari wateye u Rwanda. Kuba ingabo za FPR zarageze mu gihugu hakiri kare, ntizihagarike ubu bwicanyi kandi zari zibifitiye ubushobozi, byari ukugirango génocide abayobozi bazo bateguraga izashyirwe mu bikorwa, nta yandi mananiza. Iyo abahutu batica abatutsi muri kiriya gihe, FPR ntiyari kubona inzira n’imwe yo gufata ubutegetsi. Aha umusomyi yambaza niba ari FPR yatumye abahutu kwica abatutsi kugirango ibone uko igera ku butegetsi. Iki kibazo cyaba gifite ishingiro ariko na none tugomba kwemera ko ubwicanyi abahutu bakoreye abatutsi bwahaye imbaraga FPR zo kugera ku butegetsi. Ubu bwicanyi abahutu bakoze, FPR yahinduye mo génocide, bikaba ari umusaraba abahutu bose bikoreye, baba abishe n’abatarishe. Iyi ideologie yo gusiga icyaha abahutu bose FPR ikaba yarayitangiye kuva igifata ubutegetsi (Rutaremara, mu kiganiro n’abanyamakuru muri 95, yavuze ko abahutu bose bishe, ko n’utarishe, aho yari ari, yakubitaga agatoki ku kandi, ngo «awa»), nyamara abahutu ntibigeze bayimenya. N’abakekaga ko yari iriho, FPR yakoze uko ishoboye ibahuma amaso, ibinjiza mu butegetsi bwayo, na n’ubu ikibubinjizamo kuko, ku mugani wa Evode Uwizeyimana, ama universités twizemo, aho kugira icyo tuyakuramo, twayasimbuje ibifu byacu. Nguko uko abahutu bakibeshya ko bazashyira bagasubirana ubutegetsi bakoresheje amashyaka bashingira mu buhungiro buri mwaka, abenshi bakaba bagikeka ko ubutegetsi bambuwe n’abatutsi bazabusubirana bakoresheje inzira ya demukarasi na referendum.

9. «Génocide yakorewe abatutsi» ariko itagira gihamya

FPR ivuga ko «génocide yakorewe abatutsi» yateguwe. Ibi kandi byumvwa kimwe n’abatutsi bose kuko batangiye kwicwa za Bugesera n’ahandi mu gihugu, mbere y’uko ifirimbi ya nyuma ibaho muri mata 1994. Nyamara ku bazi amategeko, génocide ni icyaha gikomeye, kidakinishwa, kitagomba kwitwa uko kibonetse kose. Kukita uko ubonye, abanyamategeko babyita ahubwo kugipfobya. Ibi byagaragariye mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rukorera Arusha muri Tanzaniya, ubu rurimo gufunga imiryango. Abavugwaga ko bari ku isonga ry’abateguye génocide yo mu Rwanda, bamwe muri bo bahanaguweho icyo cyaha, ndetse bararekurwa kuko nta gihamya cy’uko génocide baregwaga bayiteguye. Urukiko rwa Arusha, kubera ko rwashyizweho n’abahaye FPR ubutegetsi, ntirwigeze ruteganya ko abazagirwa abere n’urwo rukiko, bazahabwa indishyi z’akababaro cyangwa uburenganzira bwo kubona ibihugu byo hanze bizabakira. Muri make, urukiko rwari rwateganije ibihano gusa, ntirwateganya ukurenganurwa ku baregwaga ibyo byaha bikomeye. Ni yo mpamvu bamwe mu bakekwagaho kuba ubwonko bwa génocide yo mu Rwanda, barekuwe n’urukiko ibihugu imiryango yabo yahungiyemo bikanga kubakira. Ubu baracyafungiye mu nzu itari yarateganijwe n’urukiko mu gihugu cya Tanzaniya, u Rwanda rwo rukaba rugisaba ko abo bantu, barimo n’abaminisitiri ba Leta yatsinzwe, bakoherezwa mu Rwanda kuko, ngo nubwo urukiko rwa Arusha rwabahanaguyeho ibyaha, baracyari aba «génocidaires». Iyi politiki ishingiye kuri «nkunze» ku batsinze, yima uburenganzira abatsinzwe, amahanga yashyize ku ntebe ubutegetsi bwa FPR, ntacyo ayivugaho, kuva mu myaka 21 ishize.

10. «Génocide yakorewe abatutsi» cyangwa imbarutso y’urupfu rwa Perezida Habyarimana

Abacurabwenge ba FPR n’abatutsi muri rusange, ntibajya bemera ko génocide yabaye mu Rwanda yatewe n’urupfu rwa Habyarimana. Iyi «hypothèse» barayikwepa aho bava bakagera, nyamara ni ko kuri kwambaye ubusa. Iyo Habyarimana aticwa, génocide ntiyari kubaho, na rimwe. Abamwishe ni bo batumye génocide ibaho, ni bo bayiteguye, n’ubwo badakurikiranwa, kubera ko ababashyize ku ntebe y’ubutegetsi bakibafiteho inyungu. Iri ni rya pfundo abahutu bashaka ubutegetsi, bashaka kubohora abikorejwe umusaraba wa génocide, bagombye kumvikanisha, aho kwirirwa bakora ubusa gusa. Nta génocide ibaho iyo idafite gihamya; kuba abatutsi baricwaga mu myaka ya za 92-93, ntibivuga ko iyo ari yo génocide yategurwaga. Ndavuga ku rwego rw’amategeko. Kugirango icyo cyaha gifatwe ko ari icyaha, kigomba kugira inyandiko igitegura, iyi nyandiko nta mucurabwenge wa FPR n’umwe wigeze ayerekana, yemwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ntirwigeze rwerekana ko abo rukurikiranyeho icyaha cya génocide bayiteguye. Ngayo amabanga akomeye abahutu bashaka ubutegetsi bagombye kuvumbura, amabanga agihishe hagati ya FPR n’abayicaje ku ntebe y’ubutegetsi.

Hakorwa iki ?

Iyi nyandiko yanjye ntigamije guhakana na gato génocide yabaye mu Rwanda, kuko iyi génocide yahitanye inshuti zanjye nyinshi, zitari zinazi cyangwa zitaye ku cyo abahutu n’abatutsi bapfaga. Abo iyi nyandiko iri bukomeretse, mbasabye imbabazi n’umutima wanjye wose. Nemera ko nyakibi ngo atarara bushyitsi. Uku kuri, kuvugwa bucece, kukanandikwa na bake, nakunze kukugaragaza nkiri no mu gihugu, n’ubwo kwumvwaga n’abanyantege nke, gusa.

Ndagira ngo rero nerekane icyagombye gukorwa kugirango rubanda yaboshywe n’ingoma y’igitugu ya FPR, ibohozwe. Mbere y’uko umuryango FPR ushingwa mu myaka ya za 89, ba kizigenza ba yo, kugirango babone abayoboke benshi, bumvishije abatutsi, baba abo mu gihugu n’abo hanze yacyo, ko umwanzi wabo yari umuhutu, ko bagomba guhagurukira rimwe bakamurwanya, cyane cyane ubutegetsi bw’umuhutu witwaga Habyarimana.

Iyi ntero n’inyikirizo abatutsi bose bayisamiye hejuru, abo mu gihugu bakajya batanga imisanzu mu ibanga, imisanzu yo gushyigikira FPR, abo hanze na bo bikaba uko. Abatari bafite ibyo batanga, batangaga abana babo ho ingwate. Iyi ideologie ya FPR yari ihagije kugirango umututsi aho ava akagera yumve ko umwanzi we ari umuhutu, ko agomba kurwanywa, ku buryo n’abana b’abatutsi birukankiraga mu gisirikare cya FPR nta yindi nyungu bari bagamije, uretse iyongiyo yo kwihorera ku muhutu, ku butegetsi bw’abahutu bwari bwarabakandamije, uretse ko byari na byo.

Abahutu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’abatutsi buriho ubu, aho kugirango na bo babibone batyo, ahubwo bakora uko bashoboye bagapingana, haba mu mashyaka bashinga no mu mashyirahamwe aruta uburo buhuye; bameze nka bwa buro bwinshi butagira umusururu. Buri wese muri aba bahutu yumva ko nashinga ishyaka rizamugeza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, nyamara umwanya w’umukuru w’igihugu uba ari umwe rukumbi. Kwishyira hamwe kugirango barwanye umwanzi umwe rukumbi wabaroshye i shyanga, mu magereza n’ahandi, udatuma abana babo biga nk’abandi, ibi byarabihishe; ntibazi «leur prédateur»; bihitiyemo inzira imwe yo gukora politiki ishingiye ku kwandika amatangazo mu ndimi z’amahanga, ibi FPR ikaba ibibona mo kutamenya icyo abayirwanya bashaka, ari na yo mpamvu abayisaba gushyikirana na yo ibafata nk’abata igihe cyabo. Mu kubashyira hasi, Kagame yabahishuriye ko ubutegetsi budafatwa n’amakaramu ! Abumva icyo yababwiraga ni bangahe ? Ababyumva se bo babikora ho iki ?

Iyi myaka 21 tumaze twibuka abacu bose bazize génocide, yagombye kuduha isomo n’icyitegererezo kuri politiki ya FPR, aho guhora duta igihe mu bikorwa bitagize aho bihuriye no kubohoza abarengana, bakikoreye umusaraba wa génocide w’abayikoze n’abatagize aho bahuriye na yo.

Amiel Nkuliza
Umunyeshuri mu ishami ry’indimi n’itangazamakuru
Université ya Dalarna/Sweden.