Bimwe mu Bisingizo abanyarwanda baha perezida Kagame kuri manda ya gatatu bigaragaza ko ari umunyagitugu ukoresha iterabwoba.

Kuva umunyagitugu perezida Kagame Pawuro yatangira gahunda yo guhindura itegeko nshinga ngo azakomeze ayobore u Rwanda hari byinshi byagiye bivugwa n’abaturage/abanyarwanda kugirango bashimishe Kagame wabahahamuye. Muri iki gitekerezo ndagaruka kuri amawe mu magambo yagiye avugwa n’abanyarwanda agaragaza ko igitugu cya Kagame kibageze kure, aho bagomba gutabarwa hato batazahava bategekwa no gukorera amabi bagenzi babo batifuza ko ingingo ya 101 yahinduka  bityo bikamera nka biriya bibera mu Burundi by’imbonerakure nubwo abarundi bamwe babihakana.

Bijya gutangira Kagame yakoresheje ijambo “kurinda ibyagezweho” aho yagiye asa nugaragaza ko ariwe wenyine ufite ubushobozi n’ububasha bwo kurinda ibyo “yagezeho” muyandi magambo niwe wabimburiye abanyarwanda kwivuga ibigwi aho yavuze ko bakurikiye impunzi muri Zaire/Congo abari kugarurwa barabagarura naho abari kuraswa bararaswa aho yagize ati “ibyo byose twarabikoze”.

Bidateye kabiri yahaye bamwe mubikomerezwa bya RPF-Inkotanyi umukoro ku igindurwa ry’itegeko nshinga nyuma baza guhura bamuzaniye ibyo bashoboye gutekereza ku cyakorwa, nibwo bakoze raporo y’ibyagezweho na Kagame ubwe ndetse basanga ntawundi wakomeza kubirinda atari Kagame gusa. Iyo mvugo yacengejwe mubaturage bakoresheje inzego z’ibanze. Kubera ko abaturage bahahamutse byatumye bakoresha amagambo akomeye asingiza Kagame mu rwego rwo kumushimisha:

“Impanga ya Yezu”: iri jambo mu byukuri riteye agahinda kumva umuntu yitwa iryo zina akinumira, abemera Imana nanjye ndimo bisa nko gutuka Imana kuko Imana ar’imwe rukumbi. Kagame ntabwo rimutera ubwoba? Ashwi da ahubwo biramushimisha

“Gutegeka buzira herezo”: Aha umuntu yakwibaza niba bishimisha Kagame iyo bamwita umwami kandi tuzi ko u Rwanda ari repubulika. Niba atabikosora arabishaka?

“Niwe munyabwenge ukwiye kuyobora Rwanda wenyine”:  Iri jambo ryagiye rikoreshwa risingiza abanyagitugu benshi sinzi impamvu Kagame atakuye isomo kuri Mobutu n’abandi. Birababaje ko Kagame yicecekera iyo bavuga ko ariwe wategeka u Rwanda  gusa nkaho u Rwanda rwabayeho guhera 1994 byumvikne ko rudashobora kuzatera umutaru igihe Kagame atazaba akiriho.

“Abayobozi twese twarakosheje usibye mwebwe nyakubahwa perezida Kagame gusa”: Aya ni amagambo uwahoze ari minisitiri w’intebe Habumuremyi P.D yavugiye mu mwiherero ubwo abayobozi bishinjaga ko bose bakoze amakosa yatumye iterambere ritihuta. Aha ndibaza niba Kagame yumva koko ibyo Habumuremyi yamuvuzeho ntagire icyo akora ahubwo ubona ko bimushimishije bitamutera isoni ngo yibuke abanyagitugu bamubanjirije.

“Ntibakababeshe FPR niyo yonyine yagejeje ibyiza ku Rwanda”: Mu byukuri Ndamage ntago yavugaga FPR muri rusange ahubwo yavugaga Kagame gusa. Ibi byakabaye bitera andi mashaka ya politike ipfunwe abesha abanyarwanda ko afite uruvugiro kandi yose akorera muri FPR. Abakurikiye iri jambo nta kintu Kagame yigeze arivugaho byumvikane ko byamushimishije. Ese koko abona ko ariwe umanuka mu midugudu agakora imihanda?

“Amahanga yifuza Kagame ko yababera umuyobozi”:  Ibi byo birasekeje niba amahanga yakwifuza umuhotozi Kagame ko yababera umuyobozi, umuntu wibitseho za mapping report n’ibindi byaha ndengakamere. Ikibabaje nuko avugwaho ibyo bisingizo ariko akinumira ahubwo bikamutera kwiyumva ko akomeye.

Aya magambo n’andi menshi ntiriwe mvuga hano yakagombye gutera Kagame kwibaza niba koko bikwiye yanezezwa nibyo bisingizo kandi azi neza ko abanyagitugu benshi bagiye basingizwa ariko amaherezo yabo yabaye mabi cyane. Ntago nakoze ubushakashatsi ariko nkurikije imiterere y’abanyarwanda nuko ibyo bisingizo byose babikora kugira ngo barebe uko batera kabiri. Ibisingizo bamuvugaho nibyo bizahinduka ibitutsi umunsi azaba atagifite imbaraga zo kubatoteza.

Inama nagira nyakubahwa perezida Kagame nuko yakwitondera ibisingizo by’abaturage biterwa n’iterabwoba yashize mu banyarwanda aho kumutera ishema ahubwo bimutere ipfunwe no kwibaza niba koko ibyo bamubesha bitamusebya mu mahanga. Ndakeka ko umuntu wese wakumva ibisingizo abanyarwanda bavuga kuri Kagame yakwemeza adashidikanya ko ari umunyagitugu. Ndasaba kandi umudamu we Nyakubawa Jeannette Kageme, abana be ndetse n’abandi bose bamugira inama ko yarekera aho kwitwa Yezu, Kamara, n’ibindi byinshi ko biteye isoni kwitwa ayo mazina kandi azi neza ko ari ukubera iterabwoba ribavugisha.

Impuruza mu Rwagasabo

Human rights activist