Bimwe mu byo umuntu yakwibaza ku gitero cyo mu Kinigi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019 ku biro bya Pariki y’Ibirunga mu Kinigi, hari abakerarugendo benshi barimo guhabwa amabwiriza ngo batangire gusura ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri iyi pariki nk’uko bisanzwe. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, wari wagiye kuganiriza abakerarugndo, yavuze ko nubwo abo bagizi ba nabi bateye mu gace pariki y’ibirunga iherereyemo, inzego z’umutekano zakomeje akazi kazo.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru atangazwa na Leta y’u Rwanda avuga ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 4 rishyira ku wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019, abantu 45 bitwaje intwaro Leta y’u Rwanda ivuga ko ari abo muri RUD-Urunana bagabye igitero mu gasantire k’ubucuruzi kitwa Kajagari kari ku rugabano rw’imirenge ya Kinigi na Musanze bakica abaturage 14 bamwe hakoreshejwe udufuni, ibyuma, amabuye ndetse n’amasasu.

Nyuma y’iki gitero herekanwe abantu 5 bivugwa ko bafashwe ari bazima nta n’umwe wakomeretse mu gihe itangazo rya police y’igihugu ryavuze ko abandi 19 bishwe mu mirwano igihe ingabo za RDF zabahigaga.

Bimwe mu bintu bidasobanutse byatera umuntu kwibaza:

1.Guhita Pariki ifungurirwa abakerarugendo ikitaraganya.

Umunsi ukurikira igitero ni ukuvuga ku wa gatandatu umunsi Leta ivuga ko ingabo za RDF zishe abarwanyi abandi bagafatwa mpiri, RDB (ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda) cyasohoye itangazo rivuga ko hari umutekano muri ako karere kabereyemo ibitero, ko ubukerarugendo bwakomeza nta kibazo. Ibi bikavugwa mu gihe ku bantu 45 bivugwa ko bateye abarenga 20 batazi aho baherereye kandi bafite intwaro! Mu nyandiko igaragara mu kinyamakuru igihe.com baragira bati: “Ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, imwe mu zisurwa cyane mu Rwanda iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, ntibyigeze bisubira inyuma guhera mu mpera z’icyumweru gishize kuko yasuwe n’abakerarugendo 627.”

Umuyobozi w’ikigo gikora ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umutungo Kamere no gutanga amakuru yabwo, Beyond Gorilla Experience Nzabonimpa Théodore, yavuze ko abo bagizi ba nabi ntacyo bahungabanyije ku mubare w’abakerarugendo. Ati “Kuva uwo munsi naraye muri metero 500 uvuye kuri Bisoke, uwo munsi biba kugera n’uyu munsi turacyakora nta mukozi wagiye kurara mu rugo kubera iyo mpamvu, abakerarugendo barahiyakiriye, baracyaza ari benshi.”

Niba atari ugushyira mu kaga abakerarugendo umuntu yakomeza kwibaza iki cyizere aho Leta y’u Rwanda igikura kereka niba ifite amakuru menshi ku bateye arenze ayashyizwe mu bitangazamakuru. Abasobanukiwe n’ibijyanye n’umutekano twavuganye bavuga ko nyuma y’igitero nka kiriya byari gutwara igihe (kitari amasaha make) kugira ngo umutekano wizerwe neza ku buryo hafungurirwa abakerarugendo, nk’uko abo twaganiriye babihurizaho ntabwo umutekano wahita wizerwa mu gihe gito kingana kuriya kereka ubiziranyeho n’abagabye ibitero, bibaye atari ibyo ntawari kwizera ko bamwe mu basigaye mu bagabye igitero batashoboraga gukora ibitero by’ubwiyahuzi cyangwa hakaba hari imitego basize bateze cyangwa ibisasu byarashwe mu mirwano bitaturitse.

2.Abateye ntabwo bazı neza umutwe baturukamo kandi bavuga ko ari bashya muri uno mutwe!

Nk’uko twabibonye mu bitangazamakuru umwe mu bo bivugwa ko ari mu bafashwe witwa Habumukiza Théoneste, yavuze ko yarangije amashuli muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Kigali yahoze yitwa (SFB) akaza gukomereza ikiciro cya Masters muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda yagize ati: “Ubwo nari maze amezi atandatu niga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Makerere, naje guhura n’umuntu w’umukire anyizeza kujya nkora akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale muri Congo ambwira ko nzajya mpembwa neza. Twarajyanye tugezeyo mba nisanze nageze mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana.”

Uretse wenda kwigiza nkana nta muntu n’umwe mu bazi iby’imitwe irwanira muri Congo wakwihanukira ngo avuge ngo aba muri “FDLR RUD-Urunana.” Keretse wenda ubyongorewe ngo abivuge gutyo. Kubera izihe nyungu?

Mu bafashwe bose nta n’umwe umaze igihe kirenze umwaka muri uwo mutwe nabyo ni ibyo kwibazwaho.

3. Ibikorwa bya gisirikare bitangaje

Amakuru atangwa aravuga ko abo bateye baturutse muri Congo bagaca mu rihumye ibirindiro cy’ingabo za RDF bakagenda ibirometero n’ibirometero mpaka bageze aho bivugwa habereye ibitero ntawe ubaciye iryera, maze bakagaba ibitero barangiza bakajya ahantu hamwe bakirunda ntacyo bikanga bategereje ko RDF iza ikabatsemba ibatunguye! Ikindi cyatunguranye ngo n’uburyo bamwe mu bavugwa ko batewe bagiye bafatwa n’abaturage, urugero ngo ni uwafashwe n’abakobwa babiri! Ikindi gitangaje ni ukuntu umutwe wa RUD-Urunana kuva washingwa mu 2004 utigeze ugaba igitero na kimwe mu Rwanda, ukaba ubigerageje ubu nyuma y’myaka 15! Ikindi gitangaje ni ukuvuga ko abateye (45) ngo Imana yari yababwiye ko baribufate igihugu! Ese niko babitekerezaga cyangwa bategetswe kubivuga ngo bagaragarire rubanda ko ari abantu bataye umutwe?

Ibinyamakuru byo mu Rwanda bivuga ko abafashwe bavuze ko bambuka bava muri Congo Kinshasa ku wa kane tariki 3 Ukwakira, ngo bazanye imbunda 38, zirimo izitwa mashinigani (machine gun) ebyiri. Bavuga ko n’ubwo baje ari 45, ngo hari abandi basaga 400 bagombaga kuza babakurikiye.

4. Guhita batumiza Victoire Ingabire

Nk’uko tubizi Victoire Ingabire ni umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, akaba yaramaganye rugikubira igitero cyo mu Kinigi byaba mu itangazo yasohoye cyangwa mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru. Yashimangiye kandi ko Ishyaka FDU-Inkingi nta ngabo rifite kandi nta n’izo rizagira.

Igitangaje ni ukuntu ubugenzacyaha (RIB) bwahise bumutumaho ngo asobanure iby’icyo gitero mu gihe Leta ubwayo yivugira ko cyagabwe na RUD-urunana kandi hakaba nta mikoranire izwi iri hagati ya RUD-Urunana na FDU-Inkingi.

Umuntu wenda yakeka ko Leta yaboneyeho kwitwaza iki gitero kugira ngo yibasire Victoire Ingabire imushakeho impamvu yo kongera kumusiragiza mu manza, ariko na none ntacyabuza umuntu gukeka ko ryaba ari ikinamico kiganije inyungu nyinshi zitandukanye zirimo no gutesha umutwe Victoire Ingabire

5. Kwica abasivile

Mu minsi ya vuba imitwe ya gisirikare yose yagiye igaba ibitero mu Rwanda yagiye yitwararika mu buryo bugaragara yirinda kuba yahohotera abasivile.

FDLR mu gitero yagabye mu mpera za 2018 mu murenge wa Busasamana uretse abasirikare bahaguye ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze ivuga ko haba hari umuturage wishwe cyangwa ngo ahohoterwe na FDLR.

Umutwe wa FLN ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD mu bitero byabaye mu 2017 na 2018 nta bikorwa byibasira abasivile byakunze kugaragara.

Kuba abagabye iki gitero cyo mu Kinigi barahise bibasira abasivile nk’aho bari bazanywe no kwica abasivile gusa ku buryo umuntu yakeka ko icyari kigamijwe ari ukwangiza isura y’abarwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda mu maso y’amahanga n’abaturage cyane cyane ababurwanya bakoresheje intwaro.

Twe tubibona dute?

Dukurikije uko igitero cyagenze, ibyavuzwe nyuma yacyo, ibikorwa byakozwe byose bituma dukeka ikinamico kigamije inyungu za politiki na diplomasi.

Umwe mu bantu bari hafi y’imitwe y’abanyarwanda barwanira muri Congo yatubwiye ko bishoboka cyane ko Leta y’u Rwanda ifatanije na bamwe mu bahoze mu mutwe wa RUD-Urunana batahutse mu Rwanda bashoboye gutegura kiraya gitero bifashishije bamwe mu bayobozi ba RUD-Urunana ariko bamwe mu basirikare babo bagiye muri icyo gitero bakaba batari babizi .

Ibi bikaba bishimangirwa n’uburyo abantu 45 bashoboye gucengera mu birindiro bya RDF, umuntu akaba yakeka ko RDF yababererekeye ngo bahite bagere ahagombaga gukorerwa kiriya gikorwa cy’ubwicanyi cyari cyapanzwe kuva mbere kuko ukurikije ubuhamya bw’abaturage nta mpamvu n’imwe igaragara yari guherwaho n’abakoze ubwo bwicanyi ngo igirwe urwitwazo.

Kwirundira hamwe batirinze bihagije ngo bakarindira ijoro ngo baze kongera kugaba ikindi gitero bigaragaza ko abari bafite ibyo bapanze bari bahawe icyizere cy’uko badaterwa ariko icyizere cyaje kuraza amasinde.

Bivugwa ko hishwe abagera kuri 19 hagafatwa 5 ariko imirambo yagaragajwe ntirenze 5 ndetse n’abitwa ko basigaye 21 ntawamenye irengero ryabo.

Ibi byose iyo ubishyize hamwe hari ibibazo byinshi bisigara nta bisubizo ku buryo umuntu atabura gukeka itekinika muri iki gitero.