Birakekwa ko Aimable Karasira yaba yatawe muri yombi nyuma akarekurwa

Aimable Karasira

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020 aravuga ko umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuhanzi Aimable Karasira yaba yatawe muri yombi nyuma akaza kurekurwa.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Aimable Karasira yaba yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ari kumwe n’undi muntu tutashoboye kumenya bajyanwa mu nzira igana i Nyamirambo, ibi ngo bikaba byabaye ahagana saa tatu n’iminota 49 (09:49) ku isaha y’i Kigali.

Abaduhaye amakuru ntabwo barashobora kumenya impamvu yatawe muri yombi n’aho yaba yagiye gufungirwa, nyuma ariko ku gicamunsi twaje kubona amakuru avuga ko Karasira yarekuwe, amakuru twabonye akaba avuga ko yaba yaziraga agapfukamunwa (masque) ntabwo turamenya niba ntako yari afite cyangwa yari akambaye nabi.

Iri tabwa muri yombi rije rikurikira iteranamagambo n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bampoliki wanditse ku rubuga rwa twitter asaba ko Aimable Karasira yakwirukanwa ku kazi akaba yarasubizaga ubutumwa bwa Tom Ndahiro.

Aimable Karasira ntabwo yaripfanye nawe akoresheje urubuga rwa Facebook yasubije Edouard Bampoliki akoresheje amagambo akakaye yibutsa uwo nyakubahwa ubuzima yaciyemo mu myaka ishize.

Ibi kandi bije bikurikira amagambo yatangajwe na Fred Barafinda Sekikubo ubwo yari avuye mu bitaro by’i Ndera bivura indwara zo mu mutwe aho yajyanywe ku ngufu n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB). Fred Barafinda akaba yemeza ko yumvise bamwe mu baganga b’i Ndera bavuga ko bakeneye ko babazanira na Karasira Aimable!

Turacyakurikirana iyi nkuru!