Bitarenze impera z’iki cyumweru Major Bernard Ntuyahaga ashobora koherezwa mu Rwanda.

Major Bernard Ntuyahaga

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mbere tariki 17 Ukuboza 2018 aravuga ko abayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi bari mu migambi yo kohereza mu Rwanda Major Bernard Ntuyahaga bahonyoye amategeko igihugu cyabo kigenderaho.

Nabibutsa ko Major Bernard Ntuyahaga yarangije igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yakatiwe n’inkiko zo mu Bubirigi mu kwezi kwa Kamena 2018. Ariko abategetsi bo mu gihugu cy’u Bubiligi bo barashaka kumwohereza mu Rwanda birengagije amategeko ndetse rwose ntibashaka no kureka Major Ntuyahaga ngo yishakire ikindi guhugu ajyamo dore ko n’umuryango we uba mu gihugu cya Danmark.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni avuga ko abategetsi b’u Bubiligi bashaka kujyana mu Rwanda ku ngufu bakamushyikiriza  abategetsi baho, bateganya gukoresha Indege SN 467) izahaguruha i Buruseli mu bubiligi ku wa gatanu tariki ya 21.12.2018 i saa yine n’iminota 15 (10:15).

N’ubwo bwose hafashwe iyi gahunda urugamba rw’amategeko rurakomeje kuko abamuburanira barimo kurwana bagaramye ngo atajyanwa mu Rwanda kuva yarekurwa muri Kamena 2018.

Umuryango we wamaganye iki gikorwa ndetse umukobwa wa Major Bernard Ntuyahaga, witwa Bernadette Muhorakeye yandikiye abayobozi b’u Bubiligi ibaruwa ifunguye aho atariye imirwa abaza abo bayobozi impamvu bashaka kwirengagiza amahame n’amategeko igihugu cy’u Bubiligi kigenderaho ndetse n’uburyo igihugu cy’u Rwanda kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Abayobozi b’u Rwanda mu by’ubutabera ntabwo bigeze basaba ko Major Ntuyahaga yabohererezwa ngo bamuburanishe biciye mu nzira z’amategeko ku mugaragaro ahubwo harasa nk’ahagiye gukorwa ibikorwa byo gushimuta kuko abayobozi b’u Bubiligi bazi neza ko uburenganzira bwa Major Ntuyahaga butazubahirizwa.

Nabibutsa ko Major Ntuyahaga yikorejwe ishyiga rishyushye ryo kuba ari we wicishije abasirikare b’ababiligi 10 bari muri MINUAR mu 1994, n’ubwo abamuburanishaga bari bazi neza ko atari we wabishe yagizwe igitambo ngo abe nk’impozamarira ku miryango y’abo basirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda.

Major Bernard Ntuyahaga yavukiye i Mabanza mu cyahoze ari Kibuye mu 1952, yinjiye mu gisirikare cy’u u Rwanda mu 1972 ari muri Promotion ya 13 y’ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali, mu 1994 yari Major akora mu buyobozi bukuru bw’ingabo i Kigali mu biro bishinzwe ibikoresho n’ingemu (G4).