Bombori Bombori muri Kaminuza y’u Rwanda

Akabaye icwende ntikoga koko. Agaciro Development Fund aho bukera karakora ishyano.

Abenshi muri twe twasomye mu binyamakuru bitandukanye aho umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Silas Lwakabamba, yatangazaga ko ngo Kaminuza y’u Rwanda yatanze amafaranga agera kuri Miliyoni 711 ngo agera kuri Miliyoni 398 akaba ari abakozi n’abarimu ba Kaminuza ngo bari bigomwe umushahara w’ukwezi kose ”Ku bushake bwabo” yose yo gushyira mu kigega kiswe Agaciro Development Fund.

Amakuru ahwihwiswa muri Kaminuza y’u Rwanda n’uko abarimu cyane cyane bamereye nabi umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Silas Rwakabamba. Muti barapfa iki?

Muri iyi iminsi abo barimu bazaniwe impapuro zo gusinyaho ko bemeye gutanga umushahara wabo w’ukwezi kumwe mu kigega Agaciro Development Fund, abarimu benshi ntabwo babyishimiye ndetse babajwe cyane n’uko Prof Lwakabamba yabatangiye imishahara atabagishije inama ndetse bamwe impapuro zitanga ayo mafaranga banze kuzishyiraho umukono.

Prof Lwakabamba ngo yatanze amafaranga y’abarimu mu Gaciro atabagishije inama

Ikibazo gihari n’uko bo nk’abantu b’injijuke batumva ukuntu umuyobozi wa Kaminuza yagena amafaranga bagomba gushyira muri kiriya kigega kandi bivugwa na Leta ko buri muntu atanga ku bushake bwe kandi agatanga ayo ashaka.

Uwavuga ko za Miliyari bavuga zimaze kugera mu kiriya kigega zikiri mu mpapuro nta ziri mu kigega ntiyaba yibeshye.

Iki kibazo ngo gishobora kuba kiri mu byatumye Ministre Rwangombwa avuga ko asoneye abarimu (umuntu akibaza uburyo umuntu asonera umuntu ikintu atanga ku bushake) ariko nyuma yo gutangaza aya magambo inkuru y’igihe.com yavugaga ibyavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru, abashinzwe kunyonga amakuru basanze Ministre Rwangombwa yari yivuyemo nk’inopfu maze ngo ”bakosora iyo nyandiko”. Ariko abayisoma twari twayisomye.

Twashoboye kubona ibitekerezo bimwe by’abasomye iyo nyandiko:

Minister of Finance John Rwangombwa Rwanda : Agaciro Development Fund to launch officially next week
Ministre Rwangombwa ati:“Nkanjye ntuye muri Gasabo ndetse nkagira n’ubworozi mu Mutara kubera ko natanze amafaranga aho nkorera hariya handi, kuyatanga byaba ari ubushake bwanjye.” Bishatse kuvuga ko kuyatanga muri Gasabo byari itegeko niba mu Mutara ari ku bushake?

1.NYAKABAHWA MINISTRE REKA DUSASE INZOBE TUVUGISHE UKURI,BIMAZE KUGARAGARA KO GUTANGA AMAFARANGA YA GACIRO ARI ITEGEKO MU NZEGO NYINSH ZITANDUKANYE, URUGERO ARIKO MWICAYE MURI SALLE AHO MUKORERA INAMA ISANZWE Y’AKAZI UMUYOBOZI AKABAHA URUPAPURO NGO MWIYANDIKE NGO KANDI UDASHAKA KWIHESHA AGACIRO NGO NTIYIYANDIKE NGO KANDI NTITUZIHANGANIRA UDASHAKA KWIHESHA AGACIRO. ESE AGACIRO N’AMAFARANGA ANGAHE ? ESE AKO GACIRO KAGURWA MWO KABYARA MWE N’AGACIRO NYABAKI SE !!! NJYE RERO MUGUKURAHO KANO KAVUYO NITWEMEREKO GUTANGA AY’AGACIRO ARI ITEGEKO NKO GUKORA UMUGANDA NO GUTORA NITWEMERE KO NABYO ARI ITEGEKO NONEHO HASHYIRWEHO N’IGICIRO KU NZEGO ZITANDUKANYE URUGERO UMUKARANI, UMUHINZI, UKUBURA UMUHANDA, UBUNZA AMAGI N’UBUNYOBWA, ABAKOZI DUKORESHA MU RUGO BOSE IZO NZEGO 500, ABAMOTARI, ABACONVOYEUR, ABOZA MU BINAMBA N’ABANDI BO MURI IZO NZEGO 1500 GUTYO GUTYO KUGERA KUBAFAITE INGANDA BAGOMBA KUJYA BATANGA NKA 1.000.000 BURI KWEZI NAHO IBYO BYO GUKOMEZA GUFIFIKA NGO N’UBUSHAKE BIZATUMA KINO KIGEGA GITA AGACIRO KANDI UBWA CYO CYARI AGACIRO. IKINDI NYAKUBAHWA MINISTRE NUMVISE KO AMAFRANGA ABURA NGO TWUZUZE INGENGO Y’IMARI YACU YA MILIYARI 600 ARI 48% BISHATSE KUVUGAKO ARI AMAFARANGA ANGANA NA MILIYARI HAFI 300 KUGEZA UBU NDUMVA NTA MILIYARI 50 TURABONA ESE NITUNAYABONA UMWAKA UTAHA NAKO NUKO BIZAMERA ???? NYAKUBAHWA MINISTRE NDABONA ARUKUGORA UMUTURAGE W’UMUNYARWANDA NAWE WARUSANZWE ABARIRWA MU BATINDI NYAKUJYA KW’ISI AHO ARI MUNSI Y’IDORARI KU MUNSI NJYE NDUMVA TWAREBA UKUNDI TUBIGENZA NKO KWISUNGA IBINDI BIHUGU BITAVUGA RUMWE NA BIRIYA BYADUFATIYE AMBARIGO NKA RUSSIA NA CHINA NA CUBA IKINDI SE REKA TWERURE TWINJIRE MURI CONGO TUGERE KURI BYABIROMBE BYIBURA DUCUKURE TWA DIAMOND ZAHABU NA KORUTA TUREBEKO TWAZIBA ICYUHO NAHO UBUNDI BIRAGOYE NYAKUBAHWA RWANGOMBWA

2.Ni gute umuntu asonerwa kandi havugwa ubushake?

3.Basonerwa kandi ari ubushake ? BAZIVAMO.COM

4.Iyi mvugo ya minisitiri agira ati Nkanjye ntuye muri Gasabo ndetse nkagira n’ubworozi mu Mutara kubera ko natanze amafaranga aho nkorera hariya handi, kuyatanga byaba ari ubushake bwanjye. Ibi biravuga rero ko gutanga ariya mafaranga mu AgDF ari itegeko, gusa bikarebwa ko umuntu atayasabwa kenshi. Abanyamakuru muri abana beza muzi kubaza ku buryo umuntu mumuvanamo ijambo atabizi. Mureke twiyubakire u Rwanda nta gahato ahubwo buri wese akurikije imbaraga afite.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Erega AMAGAMBO Y’ABATEGETSI B’U RWANDA NTAHO AHURIRA N’IBIKORWA…bagira akirimi keza bagasekera ku musti w’iryinyo nuko ukagira ngo ibyavugiwe ku karubanda nibyo byubahirizwa
    Ese mwe uretse ko tubura ubushishozi n’ubwenge kubera gutinya gupfa…mwigeze mwumva aho bavuga ngo…ibintu ni ku bushake bugacya batumiza amanama…yo gutanga IKORO,,,,Umwana w’inkotanyi muramuabarirwa arakubwira ati,,,ibintu ni Safi nta shida…hanyuma yagusanga iwawe ati..niba uzi ko uri mu gihugu uyubora uzibeshye ntubikore tuzakwereka….mutinye umuntu uteganya uko azaca abantu myaka 5 yose…ibyobo byacukuwe se mbere ya Jenosidi mukeka ko bakinaga…GusaBIBAGIWE KO UHORAHO YAVUZE NGO UZACUKURIRA URWOBO UMUVANDIMWE WE NI WE UZARUBANZAMO…bwarakeye biraba….Dukomeze kwihenura ngo aha twabonye insinzi utazi Imana ayibeshyaho kuba Mukuru we…IMANA NI BIHOGO BYA BIRAHINDUKA NTIGABA IRATIZA..UWO IKAMIYE YIBESHYA KURUSHA ABANDI UBWENGE UBWIZA CG UBUNDI BUMANZI igihe kiragera ikakwereka ko idakina nawe.

  2. Ntibikiri AGACIRO byahindutse IGICIRO, Idiots ninde wazibwiye ko VALUE na PRICE ari kimwe? Mujye musobanura ibintu neza! Agaciro abaturage barakavumira ku gahera….

Comments are closed.