Bomboribombori mu ishyaka ISHEMA ry'u Rwanda

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bantu bari hafi y’abayobozi b’ishyaka ISHEMA ry’U Rwanda riyobowe na Padiri Thomas Nahimana aravuga ko haba hari ibibazo by’ingutu muri iryo shyaka ku buryo bamwe mu barwanashyaka b’imena b’iryo shyaka  batanze imihoho nk’uko abarundi babivuga!

Nk’uko ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubibonera gihamya, bamwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka ISHEMA nka Dr Déogratias Basesayabo na Sixbert Bitangisha  beguye ku mirimo yabo kubera ubwumvikane bucye n’ubuyobozi bw’ishyaka buri mu maboko ya Padiri Thomas Nahimana, amakuru dufite ni uko hari abandi barwanashyaka b’imena bashobora kwegura mu mirimo yabo muri iryo shyaka nka Jeanne Mukamurenzi,  Marie Claire Akingeneye n’abandi…

Kugeza n’ubu twandika iyi nyandiko twabonye amakuru menshi y’abantu basanzwe mu ishyaka ISHEMA bashaka kwegura kubera ubwumvikane bucye  bwaje muri iryo shyaka benshi bari bitezeho amakiriro y’abanyarwanda.

Mu gihe twandika iyi nyandiko hari amakuru twabonye avuga ko hari ibiganiro bikomeje hagati y”abo bavandimwe kugirango barebe ko bashobora gukemura ibibazo byabo batiteje rubanda. Ku buryo Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA ryakomeza guhagarara bwuma nk’uko benshi basanzwe barizi.

Mu gusoza dukurikije ibyo twaganiriye na bamwe mu bataripfana twavuga ko ikibazo kiri mu ishyaka ISHEMA gitandukanye kure n’ibijya biba mu yandi mashyaka, mu ishyaka ISHEMA abumva batagishoboye gukurikira umurongo babona ishyaka ririmo kuganamo nta gahunda bafite yo guhangana na bagenzi babo ngo bacemo ishyaka ibice cyangwa bashinge irindi shyaka, kuri bamwe ngo nta gitangaza kirimo kuko ngo mu ishyaka ISHEMA hari uburyo bwateganijwe buzwi bukoreshwa ngo umuntu yinjire muri iri shyaka cyangwa arisezeremo.

 

Marc Matabaro

Email: [email protected]