Bonaventure Bimenyimana batazira “Cobra” ni muntu ki?

Umugabo inzego za maneko za FPR zazanye ngo yisihinge imbere ya Kagame ku taliki ya 10/5/2019 kuli Busogo mu Ruhengeri, akavugako yari Major mu ngabo z’u Rwanda mbere ya 1994 (we yita iza Habyarimana) no muli FDLR ni umutekamutwe w’umwirarizi kabombo. 

Muli 1994 Bonaventure Bimentimana yari umusilikare muto wari ugitozwa mu rwego rwa ba sous-officiers wari hafi guhabwa ipete rya Sergent. Uko niko yahunganye n’abandi basirikare ba FAR.

Igihe FDLR yashingwaga ngo irengere impunzi z’abahutu inkotanyi za Paul Kagame zahigaga muli Zaire yose nyuma yo gusenya inkambi muli 1996, Bimanyimana yaje kwisanga ari mu mutwe wari ushinzwe kurinda uwagizwe umugaba wa FDLR ariwe Paul Rwarakabije.

Mu mwaka wa 2000, Sergent Bimenyimana yoherejwe na Rwarakabije kwihugura mu kigo FDLR yahuguriragamo abasilikare bakerebutse bashobora kuzamurwa mu ntera cyabaga i Walikale. Arangije yasubiye kwa Rwarakabije ariko ntibyatinda kugaragara ko arangwa n’amatiku n’amanyanga menshi izindi ngabo zinubiraga. Rwarakabije biba ngombwa ko amwegeza ku ruhande.  

 Amaze kubona ko atagifitiwe icyizere muli FDLR yihutiye gusanga abandi basilikare bari bayivuyemo basanga umutwe wa RUD-Urunana bategekwaga na General Musare (RIP). 

Hagati aho ariko Paul Rwarakabije aza gutaha amanitse amaboko i Rwanda ahita ahabwa n’umwanya ndetse agumana ipeti yaboneye mw’ishyamba rya General Major. 

Ntibyatinze Bonaventure Bimenyimana kwa Musarre arangwa na indiscipline n’ububwa burenze ku buryo yari hafi gufatirwa ibihano bihambaye. Kugira ngo ahikure yakoze uko ashoboye kwose ngo atahe mu Rwanda avuga ko yari umwe mu bakuru ba FDLR wiyemeje kuza kuba Inkotanyi. Yaje kubigeraho muli 2009.

Nguwo rero umuntu batinyuka kuzana imbere ya President w’igihugu akarogotwa abeshya ari ku cyo yari cyo ari ku byo akora (ngo ni ingenieurs wubaka imihanda n’amateme kandi ari nyakabyizi usunika ingorofani, ngo ni architecte wubaka imijyi kandi ari aide-maçon…) kugira gusa ngo bakangaranya abaturage b’aho akomoka  ariko babeshya abanyamahanga.

Umusomyi wa The Rwandan