Bosco Ntaganda yfkatiwe imyaka 30

Bosco Ntaganda

Ntaganda ni umugabo w’inseko icyeye nk’uko abahuye nawe babivuga, ariko inyuma y’iyi nseko hari umugabo utagira impuhwe wageze aho ahimbwa “Terminator Tango”.

Kubera ibyaha yashinjwaga, ku nshuro ya mbere mu 2006 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyizeho inyandiko zo kumuta muri yombi ashinjwa kwinjiza abana mu nyeshyamba.

Yohererejwe uru rukiko rw’i Hague mu Buholandi mu 2013 amaze gusumbirizwa mu ntambara akabura amajyo akaza mu Rwanda akajya muri ambasade ya Amerika. 

Abakurikiranaga ibyarimo biba bavuze ko kwishyikiriza ubutabera yabitewe no gutsindwa ku ruhande rwe mu makimbirane yari amaze gucamo kabiri umutwe wa M23.

Mu kwa gatanu 2012, ku byaha yashinjwaga hiyongereyeho gufata ku ngufu, ubwicanyi, kugirira nabi abasiviri kubera ubwoko bwabo, ibi bijyana n’ibyarezwe uwari umuyobozi we Thomas Lubanga – umuntu wa mbere wahamijwe ibyaha n’uru rukiko amezi abiri mbere y’icyo gihe. 

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo yari umwana, yarwanye iruhande rwa “Terminator”, yavuze ko ari umugabo “wica abantu mu buryo bworoshye”.

Ntaganda ubu yakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko rwa ICC kubera ibyaha 18 by’intambara yahamijwe yakoze hagati ya 2002 na 2003. 

________________________________________

“Terminator” Muri macye

  • Yavutse mu 1973 anakurira mu Rwanda 
  • Umuryango we waje guhungira muri DR Congo
  • Ku myaka 17 yatangiye iby’imirwano – asimburanya kuba inyeshyamba n’umusirikare, mu Rwanda no muri DR Congo 
  • 2006: Urukiko rwa ICC rwasohoye inyandiko zo kumufata ashinjwa gushyira abana mu nyeshyamba
  • 2008: Yari ayoboye abarwanyi bakoze ubwicanyi ku bantu 150 ahitwa Kiwanja
  • 2009: Yashyizwe mu ngabo za leta ya DR Congo ku ipeti rya jenerali
  • 2012: Yivanye mu ngabo, atangiza umutwe w’inyeshyamba watumye abarenga 800,000 bahunga 
  • 2013: Yarasumbirijwe ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade ya Amerika i Kigali ubwo uwo mutwe wari umaze gucikamo kabiri. 

________________________________________

Umushinjacyaha mukuru wa ICC yavuze ko “Ntaganda ari umugabo mubi ku rwego rumwe na Joseph Kony”.

Ubuzima bw’igitangaza no kudahanwa

Ibi nibyo byabayeho mu myaka myinshi mu gihe Perezida Joseph Kabila yari yaranze kumufata – ngo kugira ngo amahoro ahinde muri DR Congo nk’uko yabivugaga. 

Byatumye uyu wari inyeshyamba agirwa jenerali akomeza kwidegembya mu mujyi wa Goma, adakorwaho aho yabaga mu buzima bw’agatangaza bwo kwinywera imivinyu no gukina tennis. 

Abo yahemukiye bahuye n’akaga

Bavuga ko Ntaganda n’abarwanyi be bakoze ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusahura no kwica mu ntara za Kivu zombi no mu karere ka Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ntaganda yavukiye mu Kinigi mu Rwanda mu 1973, ni agace kari munsi y’ibirunga by’u Rwanda. 

Akiri umwana, iwabo bahungiye i Ngungu muri DR Congo nyuma y’uko abo mu bwoko bwe bw’abatutsi bagirirwaga nabi.

Niho yigiye amashuri ariko ntiyarangiza ayisumbuye. 

Mu 1990 afite imyaka 17 yinjiye mu nyeshyamba za APR, zarwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda zivuye muri Uganda.

Izi nyeshyamba yarwanagamo zafashe ubutegetsi mu Rwanda mu 1994 ziyobowe na Paul Kagame – ubu ni Perezida w’u Rwanda.

Nyuma, intambara yakomereje muri DR Congo, Ntaganda yagendaga ahinduranya mu kurwana mu nyeshyamba muri Congo cyangwa mu ngabo z’u Rwanda. 

Mu 2002 yinjiye mu mutwe wa Union des Patriotes Congolais (UPC) muri Ituri – aho yamaze imyaka itatu ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe wa Thomas Lubanga.

Ibyaha yakoze icyo gihe ni byo byatumye ICC imushakisha. 

Bosco Ntaganda (imbere) yari umukuru w'ingabo zigera ku 50,000 muri DR Congo
Bosco Ntaganda (imbere) yari umukuru w’ingabo zigera ku 50,000 muri DR Congo

Nyuma yinjiye mu wundi mutwe – CNDP – wayoborwaga na Laurent Nkunda, undi murwanyi wari ukomeye mu karere, kimwe na Ntaganda, nawe warwanye mu nyeshyamba zitwaga APR. 

Afashijwe n’u Rwanda, Ntaganda yageze aho ahirika Gen Nkunda afata ubutegetsi bwa CNDP. 

Nubwo yashakishwaga n’urukiko rwa ICC kubera ibyaha yaregwaga, mu masezerano y’amahoro ya 2009, Ntaganda yinjijwe mu gisirikare cya DR Congo azamurwa mu mapeti agirwa Jenerali. 

Yakoreraga i Goma, aho yari ayoboye abasirikare bagera ku 50,000, benshi muri bo bahoze ari inyeshyamba bakomeje n’ubundi kuba abantu be.

Iperereza rya ONU/UN ryatangaje ko Ntaganda yubatse ubushabitsi (business) bukomeye muri Kivu zombi.

Bivugwa ko yasoreshaga ibirombe by’amabuye y’agaciro bikorwa n’abasirikare be, agacuruza ayo mabuye, amakara n’ibindi mu buryo butemewe n’amategeko. 

Umugabo utagira impuhwe

Inzobere za ONU zakoze iperereza mu 2011 zavuze ko hari ubwo Bosco Ntaganda yinjizaga amadorari $15,000 mu cyumweru kimwe ku mupaka umwe gusa.

Bivugwa ko afite imitungo myinshi i Goma no hanze yayo. 

Anneke Van Woudenberg, umushakashatsi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yahuye na “Terminator” inshuro nyinshi. 

Madamu Anneke avuga ko atari umuntu uzi kuvuga no gusobanura ingingo ze neza. 

DR Congo

Umugabo ureshya na 1,80m, ni umuntu utuje, ukunda kwambara ingofero zikoze mu ruhu. 

Gusa imbere ni undi muntu, Anneke ati: “Ni umuntu utazemera ibyaha bye. Buri gihe yavugaga impamvu izi na ziriya zatumye akora ibyo yakoze”.

Urutonde rw’ibyaha yahamijwe ni rurerure kuko ni umugabo ubwe ukunda intambara kandi wigiraga ku rugamba akayobora ibitero. 

Mu 2008, abanyamakuru mpuzamahanga bamufashe amashusho ayoboye ibitero mu gace kitwa Kiwanja kuri 90Km uvuye i Goma, aha hishwe abantu 150 ku munsi umwe gusa. 

Bosco Ntaganda

Bosco Ntaganda yakatiwe na ICC gufungwa imyaka 30

Yahamwe n’ivyaha 18 vyo mu ntambara muri Kongo vyakozwe hagati ya 2002-2003

Ashinjwa kuyobora ibitero byishe abantu bagera kuri 800 kubera ubwoko bwabo mu mujyi wa Mongbwalu mu karere ka Ituri mu 2002.

Icyo gihe abarwanyi be bari bamaze gufata aka gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Mu kwezi kwa kane 2012, yivanye mu gisirikare cya DR Congo, ava mu mujyi wa Goma atwara abasirikare barenga 600 bafite intwaro nyinshi. 

Bwana Kabila yahise ategeka ko bamufata – gusa avuga ko atazamushyikiriza ICC yamushakaga. 

Mu mpera z’uwo mwaka, umutwe wa M23 yari ayoboye wafashe umujyi wa Goma ariko nyuma wemera kuwurekura. 

Amezi yakurikiyeho y’imirwano yatumye abantu bagera ku 800,000 bava mu byabo.

Jenerali Ntaganda imbere y'urukiko yavuze ko bimwe mu byaha aregwa yabikoze kubera amateka ye n'imyaka yari afite
Jenerali Ntaganda imbere y’urukiko yavuze ko bimwe mu byaha aregwa yabikoze kubera amateka ye n’imyaka yari afite

Ariko mu buryo butamenyekanye neza impamvu, umutwe wa M23 wacitsemo kabiri nyuma kandi y’igitutu cy’amahanga. 

Uruhande rwa Ntaganda rwatsinzwe n’urwa mugenzi we Col Sultani Makenga.

Bisa nkaho yatinye gupfa maze afata inzira ajya mu Rwanda yerekeza i Kigali muri ambasade ya Amerika aho yaje kohererezwa urukiko rwa ICC rwari rumaze imyaka rumushaka. 

Kuva mu 2015 yaraburanishijwe, mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara, uyu munsi yakatiwe gufungwa imyaka 30.

BBC