Bruseli: Inama ya société civile iteganyijwe kuwa 12/11/2016 na 13/11/2016

Ambasaderi JMV Ndagijimana

Bavandimwe bayobozi b’imiryango ya société civile nyarwanda,

Nyuma y’inama twakoze kw’italiki ya 28/5/2016 i Bruseli n’izindi zabereye i Paris mu Bufransa guhera muri 2013, bagenzi bacu dukorana bo muri société civile bansabye kubagezaho ubutumire mu nama twifuza gukora mu rwego rwa société civile nyarwanda. Iyo nama iteganyijwe i Bruseli kw’italiki ya 12/11/2016 n’iya 13/11/2016.

Gahunda y’inama :
1. Kunonosora ibyifuzo byagiye bitangwa ku birebana no gushinga société civile yigenga, ihamye kandi ihuje imigambi.

2. Gushyiraho uburyo bwiza bw’imikoranire hagati yacu, ubufatanye mu bitekerezo no mu bikorwa : mu nama yabereye i Paris hagati ya société civile n’amashyaka kw’italiki ya 2/5/2015 hemejwe ko twashyiraho Cadre de concertation ihoraho.

3. Kwiga imikoranire hagati ya société civile n’amashyaka ya politike atavuga rumwe na Leta

4. Kwemeza uruhari rwa société civile mu nkundura y’ukuri, mu guharanira kwishyira ukizana kw’abanyarwanda aho bari hose kw’isi, kurengera ikiremwamuntu, amahoro na demokrasi mu gihe hasigaye umwaka umwe gusa ngo habe andi matora afifitse mu gihugu cyacu.

5. Ikibazo cy’impunzi muri rusange.

Mbanje kwisegura niba hari izindi ngingo naba nibagiwe ariko dushobora kwibukiranya.

Murakoze cyane,

Imana ibarinde

Jean-Marie Ndagijimana