Bruxelles: Haravugwa urugendo rwa Perezida Kagame

Amakuru agera ku bwanditsi bwacu kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017 aravuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azagirira urugendo mu gihugu cy’u Bubiligi hagati y’amatariki ya 7 na 8 Kanama 2017 aho azitabira ibikorwa n’amanama bijyanye n’iterambere.Hari n’amakuru avuga ko na cya gikorwa gikunze kwitwa Rwanda Day gishobora kuba ariko cyahawe irindi zina.

Abasesengura iby’uru rugendo baravuga ko nirubaho koko ntihabeho impinduka ku munota wa nyuma, rushobora kuzabamo udushya twinshi, ariko ikidashidikanywaho ni uko Perezida Kagame azaca mu byanzu nk’uko asanzwe abigenze kuko bitamworohera kugenda yemye mu gihugu nk’ububiligi.

Nabibutsa ko igihugu cy’u Bubiligi gituwe n’abanyarwanda benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse icyo gihugu kubera aho giherereye bikaba byakorohera abandi banyarwanda batuye mu bihugu nk’u Bufaransa, u Budage, u Buhorandi, u Bwongereza n’ibindi kuza kwifatanya na bagenzi babo mu kwamagana Perezida Kagame.

Ariko kuri benshi igiteye inkeke ni ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bafite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batuye mu guhugu cy’u Bubiligi badacana uwaka na mba na Leta iri ku butegetsi mu Rwanda by’umwihariko bakaba badahisha urwango bafitiye Perezida Paul Kagame. Uru rugendo rukaba rushobora gutera intureka mu gihugu cy’u Bubiligi cyane cyane mu duce tw’umujyi wa Bruxelles twiganjemo abakongomani benshi.

Ikidashidikanywaho ni uko uru rugendo ruzatuma habaho imyigaragambyo ikaze ku mpande zombi. Ku ruhande rumwe abashyigikiye Perezida Kagame bashobora kuzashaka kwerekana ko akunzwe cyane bahuruza n’iyonka, naho ku ruhande rw’abanyarwanda bandi bamurwanya bizaba ari uburyo bwo kumwamagana bivuye inyuma dore ko dufite amakuru y’uko ibikorwa byo kwitegura kumwamagana byatangiye.

Abakongomani nabo bazaba babukereye dore ko bizwi ko rimwe na rimwe bibagora kwifata ntibagaragagaza amarangamutima ku buryo nta kabuza bashobora gucakirana n’abashyigikiye Perezida Kagame bazwi nk’intore bakunze mu bikorwa n’ibi kugaragaza ibikorwa by’urugomo nko kwiba amatelefone agendanwa cyangwa guhohotera abo baketse bose kutumva ibintu kimwe nabo.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. ngo kwamagana prezida Kagame,hahahahhhh ndimo kumva mwikusanyije,nimushyiremo agatege,njya nibuka ya radio yanyu RTLM ukuntu yirirwaga imutuka muyivugiraho ngo yararembye ngo bamuheka mu ngobyi ngo birirwa bamusiga amavuta y’inka ngo arwaye sida n’ibindi bibi byinshi mwamwifurizaga,nyamara mukibagirwa ko Imana yo mw’ijuru itagendera kuri roho mbi z’abantu,uwo mwangaga ubu niwe utumye urda rub’urda,natwe turatuje turatekanye kdi yunz’abo mwari mwarashwanyuje;Mana yacu ujy’uturindira KAGAME wacu mw’izina rya Yesu amen

  2. Erega Kagame amaze kubasaza neza neza!?
    Ngo noneho bazazana na Congoman n’abarundi….ibi byitwa kutigirira icyizere. Nimushaka muzazane Kagame arabarenze kure cyane, ntabwo mwamushyikira kubera Ibikorwa bye by’indashyikirwa naho yakuye u Rwanda mwari mumaze kuruta mu rwabayanga birahagije ngo bibacecekeshe.

    Ntawubuza inyombya kuyomba ngaho nimukomeze, ariko icyo nzi cyo kuri uwo munsi Abanyarwanda b’ibingeri zose bazaza ku bwinshi kumwakira, bacyeye basa neza cyane batububa nkamwe maze musigare mwumiwe.

Comments are closed.