Bruxelles: ibyo Dr Théogène Rudasingwa yavuze mu kwibuka Kizito Mihigo.

Kuri uyu munsi wa 22/2/2020 i Bruxelles mu Bubiligi habereye umuhango w’icyunamo cya Kizito Mihigo.

– 10h30 : Imbaga igizwe n’abantu batururutse imihanda yose yahuriye imbere y’ingoro y’ubucamanza iri kuri Place Poelaert i Bruxelles, hibukwa Kizito Mihigo nk’umuhanzi wakundaga imana. Bafashe umunota wo kumwibuka n’amasengesho.

– 12 h : Habaye misa muri Eglise St Roch nayo iri i Bruxelles. Kiliziya yakubise iruzura ku buryo bamwe bumviye misa hanze. Iyo misa yasomwe na Musenyeri Vénuste Linguyeneza. Hasomwe n’ubutumwa bwa Musenyeri mukuru wa Malines wavuze ko Kizito Mihigo yari umutagatifu.

– 14h : Habaye ikiganiro mbwirwaruhame. Habayemo ubuhamya bwinshi bw’abahutu, Abatutsi, Ababiligi. Ni muri urwo rwego Dr Théogène Rudasingwa yongeye gushumangira ko Kagame ari umwicanyi ruharwa, ko yishe président Habyarimana, n’abandi benshi. Yongeye kandi gushumangira ko habaye génocide yakorewe Abahutu ikozwe na Paul Kagame n’agatisko ke. Yavuze ko harimo gutegurwa inyandiko yo gusaba ko inama ya Commonwealth itazabera i Kigali nkuko biteganyizwe.

Umunsi wabaye muremure kandi havuzwe byinshi tuzagenda tubagezaho.