Bruxelles: Imyigaragambyo yo kwamagana akarengane gakorerwa abatavuga rumwe na Leta ya FPR

Yanditswe na Protais Rugaravu

Uyu munsi tariki ya 10 nyakanga 2020, imbere y’icyicaro cy’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi, i Bruxelles mu Bubiligi, habereye imyigaragambyo yo kwamagana akarengane ndengakamere gakomeje gukorerwa abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi. 

Abanyarwanda n’abanyarwandakazi, ndetse n’abanyamahanga batihanganira akarengane bitabiriye imyigargambyo bitwaje ibyapa ndetse n’inyandiko zinyuranye zamagana umunyagitugu Paul Kagame. Bose intero n’inyikirizo, bahurizaga ko mu Rwanda ubwisanzure ndetse n’uburenganzira bwabatabona ibintu kimwe na Leta Paul Kagame abereye ku isonga butubahirizwa.

Ikindi iyi myigaragambyo yarigamije kwereka amahanga cyane cyane abafatanyabikorwa ba Leta y’Ikigali ko bakomeje kurebera, igihe Paul Kagame acura inkumbi kandi akigamba ku mugaragaro ko abatavugarumwe nawe nta mwanya bafite mu Rwanda. Ibi akaba aherutse kubishimangira mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, aho asaba inzego z’ubutabera ko zigomba gukora ibishoboka byose zigasubiza Madame Victoire Ingabire Umuhoza mu mwanya umukwiye ! Abitabiriye  iyi myigaragambyo basabyeko aka karengane kahagarara mu maguru mashya !

Aka karengane no guhozwaho inkeke kwa hato na hato ku batabona ibintu kimwe na FPR bimaze kuba akarande ! bityo abanyarwanda batari bake bakaba basonzeye igihugu biyumvamo batekanye, aho buri muntu yubaha mugenzi we hatitawe kucyo aricyo cyangwa kubera ukutumva ibintu kimwe! 

Si Ingabire Victoire Umuhoza gusa wagarutsweho muri iyi myigaragambyo kuko n’abandi banyapolitike bazira ibitekerezo byabo bagomba guhabwa uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo ndetse n’abafunzwe bagafungurwa. Amazina nka Maitre Bernard Ntaganda, Barafinda Sekikubo Fred, Diane Shima Rwigara, Cyuma Hassan Dieudonné n’andi mazina y’abanyapolitique bafungiye akamama, yakomeje kumvikana mu ijwi ry’abigaragambyaga.

                 Icyicaro cy’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi i Bruxelles mu Bubiligi

Igihe kirageze kugirango umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nk’umuterankunga w’u Rwanda, usabe ubutegetsi bw’i Kigali guha ubwisanzure abatavugarumwe nabwo, gufungura urubuga rwa politike, ndetse no gufungura imfungwa zose za politike nta yandi mananiza.

Abateguye iyi myigaragambyo bashimiye abayitabiriye dore ko turi mubihe bikomeye byo kurushaho kwirinda icyorezo cya korona virusi 19. Basabwe kurushaho gukomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira cyane cyane abatsikamiwe n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame.