Bruxelles: Misa yo gusabira Colonel Karegeya yitabiriwe n'abantu benshi

Ihuriro Nyarwanda RNC komite yo mu gihugu cy’u Bubiligi yateguye igitambo cya Misa cyo gusabira nyakwigendera Colonel Patrick KAREGEYA, misa yo kumusabira yabaye kuri iki cyumweru taliki 23 Gashyantare 2014, guhera saa sita n’igice (12H30) ibera kuri paruwasi ya Saint-Charles Karreveld : Avenue du Karreveld, 15 Molenbeek, i Bruxelles mu Bubiligi.

Icyo gitambo cya misa kitabiriwe n’abayobozi b’amashyaka menshi n’abandi banyarwanda n’inshuti n’abavandimwe ba Colonel Patrick Karegeya.

Bamwe mu bo twashoboye kumenya bitabiriye uwo muhango twavuga:

-Dr Karoli Ndereyehe, umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi

-Joseph Bukeye, umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi

-Major Robert Higiro

-Major Jean Marie Micombere, umuhuza bikorwa wa RNC mu Bubiligi

-Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa RNC

-Jonathan Musonera, umukangurambaga mu ishyaka RNC

-Padiri Thomas Nahimana, umukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

-Chaste Gahunde, umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

-Dr Paulin Murayi, umukuru wa RDU

-Joseph Matata, umuyobozi wa CLIIR

abandi benshi….

Dore amwe mu mafoto yafashwe

misa karegeya

misa karegeya1

misa karegeya2

misa karegeya3misa karegeya4