Bruxelles: Tariki 20 Ukwakira 2012 imyigaragambyo yo gushyigikira Victoire Ingabire (mu mafoto)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2012, abanyarwanda bagera kuri 200 bakoze urugendo rwo gushyigikira Madame Victoire Ingabire umukuru w’ishyaka FDU- Inkingi ufungiye mu Rwanda no gusaba ko yafungurwa ndetse n’izindi mfungwa za politiki ziri mu magereza y’u Rwanda. FDU-Inkingi na RNC nibo bali bateguye iyi myigaragambyo rwatangiye Rond point Montgomery, rurangirira kuli ambassade y’u Rwanda, ahavugiwe amagambo. Abagize icyo bavuga twavuga Nkiko Nsengimana wa FDU-Inkingi , Joseph Ngarambe, na JM Micombero ba RNC.

Ihuriro nyarwanda RNC, ryaboneyeho no kwerekana abayobozi bashya baryo i Bruxelles, muri USA, no mu Burayi.

Twabibutsa ko kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukwakira 2012, urukiko rw’ikirenga rwavuze ko ikirego cya Madame Ingabire yatanze avuga ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside riciye ukubiri n’itegeko nshinga ry’u Rwanda, kidafite ishingiro. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2012 urukiko rukuru rwagombaga gusoma urubanza rwa Madame Ingabire ariko barusubitse barwimurira kuya 30 Ukwakira 2012 ngo kubera ko ngo batabonye umwanya uhagije wo kwiga ku myanzuro y’urukiko rw’ikirenga yanga icyifuzo cya Madame Ingabire.

N’abanyamahanga ntabwo batanzwe muri iyo myigaragambyo
Abigaragambya bari bitwaje amafoto ya Madame Ingabire ndetse n’ay’abandi banyepolitiki bafunze

urugendo rwatangiriye kuri Rond point Montgomery, rurangirira kuli ambassade y’u Rwanda

Bwana Nkiko Nsengimana aganira n’umunyamakuru wa Ikondera info
umukobwa wa Victoire Ingabire nawe yari yitabiriye imyigaragambyo

Abayobozi ba FDU Europe nabo bali bitabiriye Imyigaragambyo
Abayobozi bashya ba RNC europe
Abantu benshi bitabiriye imyigaragambyo yo gusaba ko Ingabire arekurwa

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Munyamakuru wacu dukunda hari RNC Europe ariko nabonyemo ni uwo muri USA waje kudutera ingabo mu bitugu. Igiteye ubwo ba Kagame kurusha ibindi ni uko ibyo yabeshye amahanga twe turi hanze yigihugu turi kubibeshuza izuba riva, aho abanyarwanda dusigaye duhurira hamwe duturutse impande zose amoko yose. Twe abari hanze turi kubigeraho kandi tubikuye ku mutina nta mpunda cg inkota bituri hejuru. Ni ahoubundi igikorwa cyabaye uyu munsi nicyo kwishimira kuko cyeretse Kagame ko twe atazadushyira mwa buriya buvumo bwe. Twese hamwe dukomeze tumwamagane tuganisha ku nzira yinsinzi. Tuvuge dute TWESE HAMWE TUZATSINDA

  2. Muri ibinyabwoba gusa ikizeremfite nuko mumafoto mbonye ntarubyiruko rurimo mwentacyo mwagaraho byabanayi kuva kera abandi twe abakiribato twamaze kubamenya nawemuzongera gushuka twe abanabu rwanda dushyigikiye Paul kagame nice ushaka kudushyira aheza nahomwe muli ingwiza murongo mubaba muhinda kukinibamukunda abanyarwanda komwabataye mukajya komongana mumahanga???

Comments are closed.