BURAMATARI W'INTARA YA CIBITOKE YARI YANZE KWAKIRA IMIRAMBO Y'ABARUNDI 2 BAMAZE IMINSI BICIWE MU RWANDA

Amakuru ava ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa kuri Ruhwa, kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, aravuga ko Imodoka yarimo imirambo 2 y’abarundi baheruka kwicwa n’Abasirikare b’u Rwanda, yari yanze kwakirwa n’umukuru w’Intara ya Cibitoke ku mpamvu z’uko iyo mirambo yazanywe n’abasirikare b’u Rwanda kandi yari kuzanwa n’abategetsi b’u Rwanda!

Iyindi mpamvu yatumye Buramatari wa Cibitoke atakira iyo mirambo n’uko izina ry’umwe muri abo bishwe ritariryo !

Buramatari w’iyo ntara akaba yahise asaba abo basirikare gukosora ayo makosa hakiri kare kugirango bashobore kwakira iyo mirambo y’abo barundi biciwe mu Rwanda. Ibi rero Buramatari yasabaga byaje gukosorwa arashyira yakira imirambo y’abaturage b’igihugu cye.

Buramatari w’intara ya Cibitoke yari kumwe n’Imiryango y’abo bagabo babiri bishwe hamwe n’abandi bategetsi b’iyo ntara ya Cibitoke!

Abayobozi b'u Burundi n'imiryango ya ba nyakwigendera
Abayobozi b’u Burundi n’imiryango ya ba nyakwigendera

Kugeza ubu twandika iyi nkuru  igisirikare cy’uRwanda ntikiramenyesha ubuyobozi bw’u Burundi ku mugaragaro impamvu abo baturage bishwe! Ariko amakuru avugwa muri ako gace avuga ko bishwe kuko bari bambutse umupaka nta ruhushya bafite ariko ibi nabyo bikaba bifite amategeko abihana ariko atari ukwicwa!

Ikindi kitarasobanuka abarundi benshi bibaza ni ukumenya aho ibiribwa abo baturage bari bikoreye bagiye kugurisha mu Rwanda byagiye kuko u Rwanda rwazanye imirambo gusa nayo iri mu masanduku adasa. Ese kubera inzara imeze nabi mu Rwanda baba bahisemo kurya iby’abapfu ahokubisubiza nabyo?

Kuri Radio ijwi ry’Amerika umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yashinje abasirikare b’u Rwanda kurasa abaturage b’abarundi ku bushake.

Mushobora kumva hano hasi uko umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Bwana Pierre Nkulikiye yabisobanuye kuri Radio Ijwi ry’Amerika

 

Ben Barugahare

Email: [email protected]