Burera: abaturage bakomeje kurengana

Nyuma yo kugera mu cyaro nkabona akarengane rubanda irimo niyemeje kubishyira ahagaraga mpereye ku muturage Ntamukunzi GrĂ©goire, utuye mu kagari ka Ntaruka, Umurenge wa Kinoni, akarere ka Burera, intara y’amajyaruguru.

Uyu muturage yahohotwe na Charles Hategekimana yitwaje icyo ari cyo, ngo n’ubucuti afitanye n’ubuyobozi bo hejuru. Ikibazo cyatangiye mu 2005 ubwo uwo mugabo yashakaga kubaka ifuru itwika amatafari we na mugenzi we begereza urutoki rwa Ntamukunzi nkana ngo nirushya bazamuhe inticaa ntikize ngo bahegukane dore ko ari ahantu hanini kandi hafite ubutaka bw’inombe. Koko rero batagiye kubaka, umuturage yiyambaza ubuyobozi ariko Charles akomeza kubaka atwitse urutoki rurashya Ntamukunzi yiyambaza abayobozi kuva ku bibanze kugeza mu bushorishori ariko niko yagendaga arushaho gutotezwa aho kurenganurwa aha twavuga uburyo ya kubiswe n’ingabo muri 2010, akanafungwa na polisi ari intere akajyanwa kwa muganga nyuma agafungurwa aterwa ubwoba ngo ntazaze gutanga ikirego kuri police
station ya Gahunga .

Uyu muturage kuva ikibazo kigitangira ntiyacitse intege acyigeza ku nzego zibifite mu nshingano ariko nibwo byarushagaho gukomera ahubwo bamushora mu nkiko nazo muzi zamunzwe na ruswa kandi zirangwamo Amarangamutima, munyumvishirize, uzimaza iki n’ibindi bibi.

Uyu muturage arashima REMA yonyine yamwumvise ikohereza impuguke igasanga afite ishingiro yandika ibaruwa isaba akarere gukora ibarura ry’ibyangijwe no guhagarika iyo mirimo bityo uwo muturage arenganurwe ariko akarere n’intara banga kubishyira mu ngiro bitwaje ibyo navuze haruguru ahubwo baramusiragiza ariko ntibagire icyo bamumarira.

Nabibutsa ko icyo kibazo kigitangira Bosenibamwe AimĂ©, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru niwe wari Meya wa Burera ku buryo iyo yajyaga muri za minisiteri zibifite mu nshingano yavugaga ko byarangiye kandi uwo muturage abeshya yewe ari umunyamahane akaba anasebanya.

Icyakora yiyambaje ubutabera banga kwakira ikirego ku mpamvu zidafatika hejuru yibyavuzwe na ba bantu navuze harugu.

Gusa nasoza nsaba nsaba:
1.Bosenibamwe Aimé kwegura kuko yangisha
abaturage Leta abatsikamira aho kubarengera nkuko abifite mu nshingano .
2.kunenga bidasubirwaho imikorere y’inkiko zamunzwe na ruswa n’ubutabera bubera aho gukiranura buteranya abenegihugu.
3. Ndashimira by’umwihariko ubuyobozi bwa REMA yo yagerageje kurenganura uwo muturage ariko izindi nzego ntizibishyire mu ngiro.

Amateka azabibabaza byanze bikunze Urukundo,ubutabera n’umurimo.

P.R.

Burera

 

 

1 COMMENT

  1. RUCAGU, KANYARENWE, NSEKALIJE-MITSINDO, ngabo abazanye agapfunyika no mu nzu ngo ba. Kukiikuura bizasaba intwari nka Rukara rwa Bishingwe w’umurashi.

Comments are closed.