Burundi: batatu bapfuye bashaka kwica Gen Christophe Manirambona!

Amakuru ava mu Burundi mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, aravuga ko abantu batatu bari bambaye imyenda isa n’iy’igipolisi cy’u Burundi barashwe bakicwa ubwo bageragezaga kwica umukuru w’umutwe udasanzwe wa polisi y”u Burundi, Gen Christophe Manirambona.

Ibyo byabereye ku muhanda Peuple Murundi, hafi ya Avenue de l’imprimerie aho abateye barashe igisasu cyo mu bwoko bwa rokete (RPG ) ku rukurikirane rw’imodoka uwo mupolisi mukuru yarimo ariko icyo gisasu cyakubise mu idirishya ry’imodoka uwo musirikare mukuru yari asanzwe agendamo (ntabwo yari ayirimo muri icyi gitondo) kirahuranye gisohokera mu rindi dirishya.

Hahise hakurikiraho kurasana hagati y’abamurinda n’abari bateye maze babiri mu bateye bagwa aho undi wa gatatu arakurikiranwa nawe aza kwicwa nyuma. Hari amakuru avuga ko byabereye hafi ya station ya King Stars.

Polisi y’u Burundi ivuga ko yafashe intwaro ndetse n’imodoka abo bateye bari barimo, iyo modoka ngo ikaba yari iy’umwe mu bakozi bakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yari yibwe ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2015.

Ibitero nk’ibi bimaze kumenyerwa mu gihugu cy’u Burundi, kuko bimaze kwibasira benshi barimo Gen Prime Niyongabo, umukuru w’igisirikare cy’u Burundi wahushijwe ndetse na Lt Gen Adolphe Nshimirimana we utarashoboye kurusimbuka.

buja

Email: [email protected]