Burundi: Col Jean Bikomagu yishwe!

Colonel Jean Bikomagu

Amakuru ava i Bujumbura mu Burundi aravuga ko Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi ku butegetsi bwa ba Perezida Ndadaye, Ntaryamira, Ntibantunganya na Buyoya yishwe arasiwe imbere y’iwe mu gace Kabondo mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015 ubwo yari avuye mu misa ahagana isaa sita n’igice (12h30)! Umukobwa we bari kumwe we yakomeretse ajyanwa kwa muganga. Ababibonye biba bavuga ko yarashwe n’abantu bari kuri moto bahise bagenda.

Col Bikomagu yavuzwe cyane ko yaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’uwari Perezida w’u Burundi mu 1993, Bwana Melchior Ndadaye akaba yari umuhutu kandi ari we Perezida wa mbere u Burundi bwari bugize uvuye mu matora aciye mu mucyo. Ariko Col Bikomagu yakomeje kubihakana n’ubwo Umuryango w’Abibumbye mu cyegeranyo cyawo wavuze ko Col Bikomagu yari inyuma y’iryo yicwa.

Col Bikomagu yari yaravuye mu gisirikare ntabwo yigeze akurikiranwa kuri ubwo bwicanyi, yahise ahabwa akazi muri sosiyete ya Leta y’ubwishingizi “SOCABU” ntabwo yagaragaraga muri politiki. Ariko kuri benshi yagaragaraga nk’ikimenyetso cy’ingabo z’u Burundi za Kera (FAB) zari ziganjemo abatutsi gusa zahanganye n’inyeshyamba za CNDD FDD kugeza igihe habereye amasezerano y’amahoro ingabo zombi zikavangwa.

Urupfu rwa Col Bikomagu ruje hashize gusa ibyumweru 2 uwahoze ari umukuru w’inzego z’iperereza mu Burundi, Lt Gen Adolphe Nshimirimana nawe yishwe arashwe mu mujyi wa Bujumbura.

Nabibutsa ko igihe Lt Gen Adolphe Nshimirimana yari umugaba w’inyeshyamba za CNDD FDD nibwo na Col Bikomagu yari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.

N’ubwo bwose umuntu atabihamya ijana ku ijana hari amakuru yagiye avugwa kenshi ko bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi barahiriye kwihorera bakica umuntu wo ku rwego rumwe na Lt Gen Adolphe Nshimirimana mu ruhande rw’abo bahanganye ngo kandi ibyo ngo byagombaga gukorwa mbere y’ishyingurwa rya Lt Gen Adolphe Nshimirimana.

Ariko bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera i Burundi b’abanyarwanda, bagereranya izi mpfu za Col Bikomagu na Lt Gen Nshimirimana nk’umukino wa politiki ugamije guteza intambara y’amoko n’ubwicanyi mu Burundi kugira ngo amahanga ashyirweho ubutegetsi yihitiyemo butavuye mu baturage, kandi ubwo bwicanyi bifuza ko buba bukaba bwaba urwitwazo rwo kuzitira demokarasi nk’uko mu Rwanda bimeze kugeza ubu iturufu ya Genocide ikoreshwa mu gukumira demokarasi no gutsimbataza FPR ku butegetsi.

Hari uwagereranyije izi mpfu nk’urupfu rwa Felisiyani Gatabazi na Martin Bucyana mu Rwanda mu 1993, aho bose bishwe na FPR bigatuma abayoboke babo basubiranamo byose bigashyirwa ku mutwe wa Perezida Habyalimana n’amahanga yari ashyigikiye FPR.

Ese niba abahutu b’i Burundi n’abashyigikiye CNDD FDD basa nk’abihanganiye urupfu rwa Lt Gen AdolpheNshimirimana, abatutsi bo n’ababaye mu ngabo z’u Burundi za Kera barihanganira urupfu rwa Col Bikomagu?

Tubitege amaso!

The Rwandan

Email: [email protected]