Burundi: Colonel Lucien Rufyiri yiciwe imbere y’iwe mu mujyi wa Bujumbura!

    Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Colonel Lucien Rufyiri, wahoze mu ngabo za kera z’u Burundi (ex-Fab) wari utuye mu Ngagara, Quartier II mu mujyi wa Bujumbura yiciwe imbere y’iwe kuri uyu wa gatatu tari ya 25 Gicurasi 2015 ahagana mu masaa tanu n’igice z’amanywa.

    Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ngo uwo musirikare mukuru wari warasezerewe mu ngabo yari avuye ku biro bya Zone Ngagara aho ngo yari avuye gusinyisha ikaye yandikwamo ababa mu rugo iwe.

    Nk’uko umuvugizi wa Polisi akomeza abivuga ngo hari ikamyoneti ifite ibirango bya gisivire yakurikiye Nyakwigendera kugera imbere y’iwe. Umwe mu bari muri iyo modoka yavuyemo agenda yerekeza ku modoka ya Nyakwigendera nawe wari ufite imbunda ya Masotera yagerageje gusohora ariko uwari uje kumwica aramutanga amurasa amasasu 4 mu mutwe.

    Nk’uko bivugwa n’ababibonye biba ngo uwishe Nyakwigendera yari yabanje kuvugana nawe amutegeka kuva mu modoka. Ngo nyakwigendera yanze gusohoka. Ngo uwarashe yashatse gukoresha ingufu ngo asohore nyakwigendera mu modoka nibwo humvikanye amasasu.

    Hakurikijwe amakuru aturuka aho ubwicanyi bwabereye ngo umuhungu wa Nyakwigendera wari uje gufungura nawe yarashweho akomereka ku kuboko, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.