Burundi: Général Athanase KARARUZA yishwe!

Général Athanase KARARUZA yahitamywe n’abantu bataramenyekana muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 25 Mata 2016, mu gihe yari ajyanye umwana kw’ishuri, bamurasiye imbere y’ishuri ryisumbuye rya St Esprit. . Uretse Gen Karuraza, hishwe kandi umugore we, umwana we w’umukobwa, n’umusirikare wamurindaga.

Igitero cyahitanye uyu musirikare mukuru, umugore we n’umwana we cyabereye  muri zone ya Gihosha, mu mujyi wa Bujumbura, amasasu menshi akaba yumvikanye, nk’igihe cya saa moya za mu gitondo.

Général Athanase KARARUZA yahoze ariwe uyoboye  abasirikare b’Abarundi muri Centrafrique, akaba n’icyegera cy’uwari uyoboye ingabo zose zoherejwe kugarura amahoro muri Centrafrique. Kuva agarutse mu Burundi, kugeza yishwe yari umujyanama ushinzwe ibibazo bya gisirikare n’umutekano mu biro bya Visi Perezida wa mbere w’igihugu cy’u Burundi.

Général Athanase KARARUZA abaye umusirikare mukuru wa 5 wishwe mu Burundi mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Abasesengura ibibera i Burundi bahamya ko hari igisa nk’intambara y’amoko irimo kuba bucece cyangwa abantu runaka bagamije guteranya amoko bagendeye ku iyicwa ry’abasirikare bakuru. Ikidashidikanywaho ni uko iyo hishwe umusirikare mukuru w’umuhutu ahita akurikizwa undi w’umututsi mu gihe gito bityo bityo.

Uyu Gen. Kararuza yari kandi mu nshuti zikomeye za Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza dore ko ari no mubaburijemo umugambi wo kumuhirika ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2015.

Mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro bateye urugo rwa Col Ndabigeze Donatien, ukora mu biro by’iperereza,  muri quartier Carama iri muri komine Ntahangwa, bica umugore we n’umushyitsi wari wabasuye na Col Ndabigeze bivugwa ko yacitse akaguru.

Hari ikindi gitero cya grenade cyari cyabaye ku manywa ku modoka ya Ministre w’u Burundi ushinzwe iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Martin Nibyabandi, aho yari yagiye gusenga muri zone Nyakabiga, kw’isengero “Guerison des ames”. Aribo ntawapfuye ahubwo uwo muministre n’umugore we bakomeretse byoroheje.

Mu cyumweru gishize umusirikare ufite ipeti rya Lt Col yarishwe hafi y’iwe, muri zone Kinama, komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura.

Frank Steven Ruta