Burundi: Général Major Prime NIYONGABO yazamuwe mu ntera

Général Major Prime NIYONGABO, umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare yazamuwe mu ntera kw’itegeko ry’umukuru w’igihugu ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016. Kuva kuri uwu wa gatanu, Prime NIYONGABO yashizwe kw’ipeti rya Lieutenant Général.

Abandi bazamuwe mu ntera muri iryo tegeko ry’umukuru w’igihugu, ni umukuru w’ibiro bikuru by’iperereza, Général de Brigade Etienne NTAKARUTIMANA aka Steve, wahawe ipeti rya Général Major. Abandi bahawe iryo peti rya Général Major ni : Général de Brigade Joseph NDAYISHIMIYE SS 0071, hamwe na Général de Brigade Emmanuel MIBURO SS 0077.

Abandi basirikare bakuri bari bafite ipeti rya Général de Brigade Commissionné bazamuwe kw’ipeti rya Général de Brigade. Abo nabo ni : Général de Brigade Commissionné Agricole NTIRAMPEBA SS 0423, Général de Brigade Commissionné Jean Paul HABIMANA SS0372, hamwe na Général de Brigade Commissionné Marius NGENDABANKA SS0244.