Burundi: Leta y’Amerika ayafatiye abandi barundi 3 ibihano!

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’imali y’Amerika riravuga ko abarundi 3 bafatiwe ibihano na Leta y’Amerika.

    Ni ukuvuga ko niba bafite imitungo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyangwa bakaba bafite imigabane mu masosiyete yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika byose bishobora gufatirwa.

    Abo barundi bafatiwe ibihano ni aba bakurikira:

    -Marius Ngendabanka wavukiye mu Kinindo i Bujumbura mu 1974, akaba ategeka akarere ka 1 ka gisirikare akaba n’umugaba w’ingabo z’u Burundi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare. Aregwa ngo kugira uruhare mu gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu mujyi wa Bujumbura.

    -Edouard Nshimirimana wavukiye i Vyanda mu 1970 mu wahoze mu ngabo z’u Burundi afite ipeti rya Lieutenant  Colonel, ni umwe mu bayobozi ba FOREBU umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi akaba yaremeye uruhare mu bitero byagabwe ku mujyi wa Bujumbura mu Kuboza 2015.

    -Ignace Sibomana wavukiye mu Kanyosha i Bujumbura mu 1972 akaba afite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Burundi aho ari umukuru w’iperereza rya gisirikare. Akavugwaho ngo kuba umwe mu bakuru b’Imbonerakure.

    Si ubwa mbere Leta y’Amerika ifatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’u Burundi cyangwa abayirwanya ariko ibi bihano akenshi hari ababibona nk’ukwiyerurutsa no kudasobanukirwa ibibazo by’u Burundi aho abafata ibyo bihano bibwira ko gukangisha gufatira imitungo y’umuntu umwe bishobora gukemura ibibazo by’igihugu bimaze imyaka irega 50.

     

     

    Frank Steven Ruta