Burundi: N’iki cyatumye Perezida Nkurunziza arahira huti huti bitunguranye?

    Perezida Nkurunziza kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2015 yarahiriye kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutorwa mu matora yabanjirijwe n’imvururu n’ubu zigikomeza.

    Iri rahira ryabereye mu ngoro bita mu Kigobe isanzwe ikoreramo inteko nshingamategeko rikaba ryatunguranye cyane ku buryo benshi bamenye amakuru y’uwo muhango wo kurahira kuri uyu wa kane mu gitondo bikaba bivugwa ko ngo ari ukubera impamvu z’umutekano.

    Abantu babarirwa ku mitwe y’intoki nibo bari bafite amakuru y’iryo rahira mbere y’uko riba, benshi mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi babibwiwe bahamagawe kuri Telefone ku munota wa nyuma . Ndetse n’abanyamakuru ba Radiyo Televiziyo ya Leta nabo babimenye mu gitondo.

    Amakuru The Rwandan ifite n’uko irahira rya Perezida Nkurunziza ryahuraga n’umunsi abamurwanya bayobowe na Léonard Nyangoma bamuhaye ngo abe yeguye ku butegetsi. Byumvikane ko uku gutungura kwaba kwari kugamije gutungura abarwanya Perezida Nkurunziza dore ko nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Adolphe imitwe y’abantu yashyushye ibintu byose bishobora kuba.

    Amakuru kandi The Rwandan ifite ni uko Lt Gen Adolphe yagombaga gushyingurwa nyuma y’uko Perezida Nkurunziza amaze kurahira, hari abahamya ko nawe ashobora guhambwa mu buryo butunguranye mu mpere z’iki cyumweru ni ukuvuga ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu kubera impamvu z’umutekano dore ko na Perezida Nkurunziza aashobora kutitabira uwo muhango wo gushyingura.

    Kubera uko gutungurana ndetse n’impamvu z’umutekano byumvikane neza ko nta bakuru  b’ibihugu bashoboye kwitabira uwo muhango, bimwe mu bihugu twavuga ko bishyigikiye u Burundi byari bihagarariwe muri uwo muhango na ba Ambasaderi babyo mu Burundi twavuga nk’Afrika y’Epfo, U Bushinwa, U Burusiya (aba b’ambasaderi b’ibi bihugu bakaba bari bahawe imyanya y’imbere.

    Ibihugu by’i Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika bisa nk’aho byari byapinze uyu muhango byohereza abakozi bo muri za Ambasade zabyo bo rwego rwo hasi. Naho umuryango w’Afrika yunze ubumwe rwose ntabwo witabiriye uwo muhango.

    Biravugwa ko Perezida Nkurunziza yaba agiye gushyiraho guverinoma irimo n’abatavuga rumwe nawe, ndetse ngo hakavugururwa n’ingingo ya 129 ivuga ko ishyaka ryabonye amajwi menshi ryiharira Guverinma ibyo bikaba bisobanuye ko nta nzitizi zabaho ko hagira abajya muri Leta badafite amajwi ahagije cyangwa batari mu ishyaka CNDD FDD.

    Muri uwo muhango hahise hanatorwa Visi Perezida wa mbere,  Gaston Sindimwo w’umututsi uturuka mu ishyaka UPRONA naho Visi Perezida wa kabiri aba Joseph Butore, umuhutu wo mu ishyaka CNDD FDD.

    Mu ijambo Perezida Nkurunziza yavuze yatangaje ko agiye gutsinda abamurwanya mu gihe kitarenze amezi 2.

    The Rwandan

    Email: [email protected]