Burundi-Rwanda: Désiré Nyaruhirira arashinjwa guhungabanya umutekano!

Nk’uko tubikesha BBC Gahuzamiryango ngo amakuru yo kwizerwa aturuka mu Burundi, avuga ko leta y’Uburundi ifite ibimenyetso bigaragaza ko Désiré Nyarurihirira, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura yagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burundi. Ndetse hari amakuru avuga ko yirukanywe mu gihugu cy’u Burundi na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu. Ngo yahawe kugeza kurik uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira 2015 akaba yavuye ku butaka bw’u Burundi.

Uyu Désiré Nyaruhirira ni umunyarwanda wakuriye i Burundi ku buryo ahazi neza akaba afite n’umuvandimwe wigeze kuba Ministre w’ubuzima mu Rwanda muri Leta ya FPR. Si ubwa mbere ashyizwe mu majwi kuko mu minsi ishize hari amakuru yari yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko mu nzu ye hafatiwe intwaro nyinshi banamushinja gufatanya n’abahungabanya umutekano w’u Burundi.

Imigenderanire hagati y’Urwanda n’Uburundi isa nk’iyajemo agatotsi, kuva aho perezida w’Uburundi Pierre Nkuruniza yiyemeje kongera kwiyamamaza kuyobora u Burundi mu kwezi kwa Mata uyu mwaka. Ariko abazi gusesengura bahamya ko umwuka mubi watangiye igihe igihugu cy’u Burundi cyangaga gukingira ikibaba Leta y’u Rwanda ku kibazo cy’imirambo yabotse mu kiyaga Rweru izanywe n’uruzi rw’Akagera rwayikuraga mu Rwanda, tutibagiwe n’uko abayobozi b’u Burundi banze kwitandukanya na Perezida Kikwete na Tanzania mu gihe ba Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta bashakaga guha akato igihugu cya Tanzania.

Abarundi babarirwa mu bihumbi bahungiye mu gihugu cy’u Rwanda, bahunga imidugararo bibwiraga ko izaba mu gihe cy’amatora. Ariko n’ubwo hari abataratahuka hari benshi ubu bamaze gutahuka n’ubwo umutekano itaragaruka neza hose kandi na Leta y’u Rwanda ikaba ibashishikariza kuguma mu buhungiro,

Ikibabaje cyane Leta y’u Burundi ni uko ivuga ko Leta y’u Rwanda yahaye ubuhungiro bamwe mu baregwa kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kwaburiyemo muri Gicurasi uyu mwaka ndetse no guha imyitozo ya gisirikare zimwe mu mpunzi z’abarundi zahunguye mu Rwanda mu mugambi wo gutera u Burundi.

Nk’uko bisanzwe Leta y’u Rwanda aho rukomeye yitabaza iturufu ya FDLR ikemeza ko ngo Leta y’u Burundi ngo nayo ubu irimo gukorana na FDLR n’ubwo nta bimenyetso bifatika bitangwa.

The Rwandan

Email: [email protected]