Burundi-Rwanda:Uko Perezida Kagame agenda yurira mu bushorishori aragenda agaragaza ubwambure bwe!

Mu gihe birimo gucika i Burundi mu Rwanda barimo gukoresha uwo mwanya abantu bahugiye mu bibera i Burundi ngo abashyigikiye Perezida Kagame barangize itekinika ryabo mu guhindura itegeko nshinga.

Nk’uko byavuzwe ngo inteko ishingamategeko mu Rwanda imaze kwakira inyandiko Miliyoni 2 zisaba ko itegeko nshinga ryahindurwa ku buryo Perezida Kagame yongera kwiyamamaza. Nabibutsa ko Miliyoni 2 ari nawo mubare w’abakatiwe n’inkiko za Gacaca yaciraga imanza uruhande rumwe n’ubwoko bumwe.

Mu gihe Leta y’u Rwanda irimo kwatsa umuriro i Burundi ndetse no kugerageza kugota Perezida Nkurunziza mu rwego mpuzamahanga, Perezida Kagame noneho yashyize avuga aho ahagaze ku kibazo cy’u Burundi. N’ubundi aho ahagaze hasanzwe hazwi icyaburaga ni ukubitangaza ku mugaragaro.

101

Mu gushaka kwerekana ko we akunzwe Perezida Kagame yemeje ko Perezida Nkurunziza we abaturage batamushaka, niba hari amatora Perezida Kagame yakoresheje akaba ari ho yakuye aya makuru ntawamenye! Yagize ati: “Niba abantu bawe ubwabo bakubwiye ko badashaka ko ubayobora, ni gute uvuga ngo ndagumaho mwabishaka mutabishaka?”

Icyo Perezida Kagame yibagirwa n’uko byibura Perezida Nkurunziza we yemereye abatamushaka kubivuga ku mugaragaro mu gihe mu Rwanda ho ubwo burenganzira ntabuhari, Perezida Kagame rero ntabwo ari mu mwanya wo kuba ari we wakwigisha abarundi demokarasi.

Mu gihe Perezida Kagame ashinja Perezida Nkurunziza ngo gutegeka nabi bityo abaturage bakaba batamushaka Perezida Kagame ariyibagiza amagambo yivugiye ubwe aho yavuze ko natabona umusimbura narangiza igihe cye ari uko azaba yarategetse nabi.

Ibi kandi Perezida Kagame yabitangarije iyo bigwa mu nama ya St Gallen Symposium iterana buri mwaka iteguwe na Kaminuza St Gallen yo mu Busuwisi, biramenyerewe ko iyo hari ibikorwa u Rwanda rugiye  kwishoramo mu karere buri gihe Perezida Kagame akora uko ashoboye akaba adahari.

Kudasinya ko ushaka ko itegeko nshinga rihindurwa cyangwa kwigaragambya ni ukwigerezaho mu Rwanda
Kudasinya ko ushaka ko itegeko nshinga rihindurwa cyangwa kwigaragambya ni ukwigerezaho mu Rwanda

Uko bigaragara Perezida Kagame aragenda agaragaza uwo ari we n’aho ahuriye n’ikibazo cy’i Burundi aho inzego z’iperereza z’u Rwanda zashatse abarundi basanzwe bazikorera mu Burundi zikabahuza n’umu avocat w’umubiligi Me Bernard Maingain nawe usanzwe uburanira FPR mu kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana, maze bagategura ibimenyetso ngo byerekana ko harimo gutegurwa Genocide mu Burundi maze bakabyohereza muri ONU. Uyu  Maingain yemeza ko Leta y’u Burundi igiye kwifashisha Interahamwe na FDLR, mu gushyira mu bikorwa iyo Genocide!

Ibi bijyanye kandi no gutangira kwigarurira bamwe mu banyapolitiki b’abarundi. Dore ko n’imiryango mpuzamahanga isa nk’iyinjiye muri iki kibazo. Ndetse n’abanyepolitiki b’abarundi bashaka kugera ku butegetsi badaciye mu matora bakaba batifuza ko ayo matora aba.

Uku gusebya Perezida Nkurunziza bijyana na serwakira mu Rwanda hose aho abaturage n’amashyirahamwe yose asabwa kwandika amabaruwa asaba ko itegeko nshinga rihindurwa uretse Kiliziya Gatorika yonyine abandi bose ntabwo batanzwe. Ndetse hari abavuze ko Perezida Kagame natiyamamaza bazahita bapfa!

Uko bigaragara hari gushyirwamo ingufu nyinshi ngo abaturage bose babe barangije gusinya bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi 2015. Abaraguza umutwe bakaba bahamya ko Perezida Kagame ashaka guhindura itegeko nshinga muri iki gihe abantu bahugiye mu kibazo cy’u Burundi dore ko na Leta y’u Rwanda yafunguriye itangazamakuru ryayo abarwanya Perezida Nkurunziza.

Gukoresha Kamarampaka yihuse ni ibintu bishoboka cyane kuko amahanga yose amaze guhahamurwa n’ikibazo kiri i Burundi ku buryo babonye mu Rwanda Kamarampaka ku itegeko nshinga irangiye nta muntu upfuye ku “mugaragaro” ntabwo yarwanya icyo “cyifuzo cy’abaturage” dore ko hari inyandiko Miliyoni 2 zo kwereka uwabishaka wese. Kamarampaka yo nta byinshi twayivugaho kuko amatora yo mu Rwanda uko agenda n’itekinika riyakorwamo bimaze kuba ikimenyabose.

Uretse guhindura itegeko nshinga Perezida Kagame agategeka ubuziraherezo cyangwa akaba umwami amaherezo mu minsi iri imbere abanyarwanda barategekwa kujya basenga Imana yitwa Kagame!

Ariko n’ubwo Leta ya FPR ukomeza gushyira iterabwoba n’igitugu ku banyarwanda hari bamwe mu bamaze gushirika ubwoba ku buryo Leta ya Kagame itakwizera neza ko hatazagira abayihangara dore ko hari inyandiko zihamagarira urubyiruko kwamagana Perezida Kagame zatangiye kugaragara mu gihugu cyane cyane muri za Kaminiza.

Ubwanditsi

08.05.2015