Burundi: umubyeyi wa Perezida Ndadaye yahambwe mu byubahiro

Umubyeyi Tereza Bandushubwenge, nyina wa Melchior Ndadaye yashyinguwe i Murama muri Komini ya Nyabihanga/Mwaro none ku itariki ya 1 Gashyantare 2018

Tereza Bandushubwenge witabye Imana ku itariki ya 27 mutarama 2018 ngo azize indwara, abanyagihugu benshi bitabiriye umuhango wo kumuherekeza.

Umwe mu bibitabiriye uwo muhango atumenyesheje ko
Perezida w’ u Burundi Nyiricyubahiro Petero Nkurunziza ari mubaje guherekeza uyu mubyeyi Tereza Bandushubwenge.

Tereza Bandushubwenge yitabye Imana nyuma y’imyaka hafi 25 umuhungu we Melchior Ndadaye agandaguwe.

Nyakwigendera Melchior Ndadaye niwe wabaye Perezida wa mbere watorewe n’abanyagihugu kuyobora u Burundi. Hari ku itariki ya 1 Kamena 1993 nibwo yatowe, yicwa ku itariki ya 21/10/1993 amaze amezi atatu gusa kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika.

 

https://www.facebook.com/RadiyoyacuVOA/videos/933436500163705/