Burundi:Umupolisi mukuru yashimutiwe mu mujyi wa Bujumbura

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Bujumbura mu Burundi aravuga ko umupolisi mukuru mu gipolisi cy’u Burundi, OPC2 NDIKURIYO Jérôme yashimuswe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Gicurasi 2016.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye akoresheje urubuga rwe rwa Twitter, ngo OPC2 NDIKURIYO Jérôme yashimuswe ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 26 Gicurasi 2016 ahagana saa tatu n’iminota 10 ahitwa kuri Gare du nord.

Nk’uko uwo muvugizi wa polisi yakomeje abivuga ngo abashimuse uwo mupolisi mukuru ngo bari mu modoka ifite ibirango bitangirwa na IT. Abamushimuse ngo bari bambaye imyenda ya gisirikare, ndetse ngo babanje kwaka OPC2 Ndikuriyo imbunda yo mu bwoko bwa masotera yari yitwaje. Yakuwe mu modoka yarimo ahita yurizwa indi, abantu 3 bari kumwe nawe ntawigeze agira icyo ababaza.

Mu iperereza ngo polisi y’u Burundi yatangiye gukora ngo n’ubwo yatwawe n’abambaye imyenda ya gisirikare ntawapfa kuvuga ko hari aho bihuriye ibibazo u Burundi burimo ubu, ahubwo harakekwa ko iryo shimutwa ryaba rifitanye isano n’ibibazo by’amasambu by’ahitwa i Gihanga mu ntara ya Bubanza uyu yashimuswe yari yaratsindiye ariko uwo baburanaga akaba yarakomeje kwanga kwemera uko urubanza rwaciwe.

Uyu ni umupolisi wa 9 ushimuswe kuva aho mu gihugu cy’u Burundi hatangiriye intureka mu mwaka wa 2015.

Ben Barugahare