Buruseli: TUBUNAMIRE NABO NI ABACU

Munyarwandakazi, Munyarwanda aho uri hose gira amahoro n’imigisha biva ku Mana Nyiribiremwa. Umunyarwanda yarebye byinshi bimubaho bikamugora kandi biva ku bandi  arumirwa ati “Bampora iki?” Ariko biratinda agishaka noneho no kumenya ba nyirabayazana  hahinguka undi nuko mu kumuhumuriza aramubwira ati :”Humura, Bazivamo”.

Ku kagoroba k’uyu wa kabiri tariki ya kabiri Gicurasi 2017, Abanyarwanda bahuriye hamwe i Buruseli mu  gikorwa cyo kunamira abana baherutse  kwicirwa i Kigali bamenyweho lisansi. Nyamara muri ako kagoroba basanze ari nabyiza kuzirikana umwe muribo wagize amahirwe yo kurokoka ayo mahano.

Mu biganiro abari aho bavugaga bibazaga niba abo bana bari bazwi n’igihugu kuko bigaragara ko ntacyakozwe ngo bubahirizwe cyangwa ngo nuriya warokotse abashe kwitabwaho cyane cyane ko turi mu bihe Abanyarwanda bagakwiye kuba bazirikana cyane agaciro k’ubuzima muri rusange mu gihe cy’icyunamo.

Nonese nk’Abanyarwanda bariya bana bakorewe biriya ntacyo koko bivuze ku Banyarwanda, Leta se ntacyo yabakorera gishobora guha ikizere abana bose b’Abanyarwanda bari mukaga?

Bamwe bavugaga bababaye ngo ya mvugo ya ndi Umunyarwanda ni iyo kurangaza abantu ntacyo ivuze. Naho abandi ngo ahubwo ngo kutagira icyo bakora ni uburyo bwo kwivamo kuko n’ubundi bariya bana batagombye gutura mu makanivo mu gihe abategetsi bahora bamamaza inyubako zitagira ingano zubakwa mu mugi wa Kigali, kandi nta n’impamvu Leta yabona isobanura ukuntu abana nka bariya bicirwa mu muhanda mu mujyi, isi yose ivugako urimo umutekano ngo izo ngabo z’icyatwa ziyoberwe ikibaye.

Mbese habaye ikiriyo cyuzuye imibabaro n’agahinda, hibazwa niba nibura hazaboneka abagira neza bashobora kugoboka kariya kamwe karokotse niba Imana yongeye kugaha kuramuka.

Nyamuneka nimutabare, haba kwitabira iki kiriyo, haba gutanga inkunga yanyu cyane cyane iy’ubuvugizi ku bana bose bo mu mihanda ya Kigali.

Umusomyi 

Buruseli- Ububirigi