Buruseli:Abagera kuri 650 bitabiriye urugendo rwo kwibuka Willy Ishimwe

Abagombaga gukora urwo rugendo bagombaga guhura saa munani kuri place de l’Albertine, imbere ya gare centrale. Nk’uko byatangajwe n’ufata amafoto w’ikinyamakuru le Soir cyandikirwa mu Bubiligi, ngo abantu barenga gato 200 nibo batangiye urugendo ahagana saa munani n’iminota 45. Imibare itangwa n’inzego za polisi ya Bruxelles-Ixelles, ngo ni abagera kuri 650 bitabiriye urwo rugendo rwarangiye ahagana mu ma saa kumi kuri palais de justice, place Poelaert.

N’ubwo hari imvura ntabwo byabujije uwo rugendo kuba uretse ko ntawabura kuvuga ko iyo mvura hari abo yaba yabujije kurwitabira. Abari muri uwo rugendo basabaga ko ubutabera bwakora akazi kabwo maze ukekwaho kwica Willy agakurikiranwa nk’umuntu urengeje imyaka 18. Bivugwa ko uwo musore w’imyaka 16 ukekwaho kwica Willy yabyemeye ngo akaba yari asanzwe azwi n’inzego za polisi ndetse akaba akekwa kuba ari no mu gatsiko k’abagizi ba nabi kitwa la Bande des Versailles.

Urwo rugendo rwateguwe n’inshuti za Willy zitwa Aaricia na Diane, ngo bari bizeye ko urwo rugendo ruzamo abantu 2000. Bageze imbere ya Palais de Justice, bashimiye abifitanije nabo muri urwo rugendo bose. Basabye ko ubutabera bwakora akazi kabwo kandi ikibazo cy’urugomo kigahagurukirwa kuko ngo uyu munsi yari Willy ejo azaba ari undi mwana.

N’ubwo hari byinshi bitarasobanuka, hari amakuru yatangajwe avuga ko intandaro y’urupfu rwa Willy ari amayero 20 yagurijwe n’uwamwishe ngo basezeranye ko ayamusubiza n’inyungu y’amayero 10, mu kuyamusubiza ngo Willy yayamusubije nta nyungu ashyizeho bityo bitera intonganya zaje kuvamo urupfu rwa Willy atewe icyuma n’uwo wamwishyuzaga. Ariko bamwe mu nshuti za Willy bavuga ko Willy n’uwo wamwishe batari baziranye!

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. none se mwagyiye mureka kubeshya no guteranya abanyarwanda ,ntimwarimwavuze ngo bamwishe kubera u rwanda ruri mu ri congo ibyanyu nibyo kwitonda tukabanza gushishoza ahaaaa

Comments are closed.