Burya aho Kagame agiye gusura hose abamubaza ibibazo n’abamusingiza baba bateguwe gusa!

    Bamwe mu baturage bari bafite ibibazo bazabaza Perezida Kagame ubwo azasura Akarere ka Muhanga kuri uyu wa kane barafite impungenge ko bashobora kutazagira amahirwe yo kubibaza kubera ko Akarere gashobora kuba karamaze gukora urutonde rw’abazabaza ibibazo ndetse n’ibibazo bazabaza n’amashimwe umwe umwe azavuga.

    Umwe mu baturage batuye mu Karere ka Muhanga utifuje ko amazina ye tuyatangaza uvuga ko Akarere kamwambuye amafaranga ye hakaba hashize imyaka 4, uruzinduko rwa Perezida Kagame akaba yahoraga arwiteguye nk’amahirwe ya nyuma yo kuba yamugezaho akarengane ke akabasha kurenganurwa ; ariko kubera ko Akarere kashyizeho abazabaza ngo ashobora kutagira amahirwe yo kubaza ikibazo cye.

    Yagize ati :” abazabaza ibibazo bari ku rutonde kandi bafite ibibazo bahawe ntaho twe twanyura. Abazabaza ibyo bibazo babonanye n’Akarere. Ejo mu gitondo (kuwa kabiri w’ejo bundi hashize) nka sa moya hari hatumiwe abantu bazajyayo kubaza (…) Hari umuntu twazamukanye ntavuga amazina ye agenda ambwira ngo ari mu bantu barobanuwe bazabaza ibibazo”.

    Ku uruhande rw’Akarere, Umuvugizi w’Akarere, Claude Sebashi, yatangarije Umuryango ko ibyo abaturage bavuga ari ukubeshya nta rutonde rwakozwe rw’abazabaza ndetse nta n’inama hagati y’Akarere n’abo barobanuwe bazabaza.

    Yagize ati :” Nta rutonde rwakozwe barabeshya, kandi ntabwo twagira inama tutazi abazabaza abo aribo n’ibibazo bazabaza”.

    Hirya no hino aho Perezida wa Repubulika akorera ingendo, inzego zikunze guhura mbere zikabanza gukemura ibibazo byananiranye cyangwa byarangaranwe. Ibi bituma umubare w’ibyo Perezida yari kwakira bigabanuka dore ko n’umwanya rimwe na rimwe uba udahagije ngo abafite ibibazo bose bisanzure. Gusa hari aho bivugwa ko abaturage bagiye bakumirwa kubaza ibibazo byabo bityo na Perezida ntabimenye.

    Source:umuryango