Bwana Faustin Twagiramungu yaganiriye na Radio Itahuka

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2013, Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC yagiranye ikiganiro na Bwana Faustin Twagiramungu, wahoze ari Perezida w’ishyaka MDR, Ministre w’intebe hagati ya 1994 na 1995, inararibonye muri politiki akaba na Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza.

Muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’iyo Radio habajijwe n’ibibazo byinshi bijyanye na politiki ndetse n’inzira yaciye mu bikorwa bye bya politiki n’ibyo ateganya gukora mu minsi iri imbere ariko icyagarutsweho cyane n’uburyo abanyarwanda baharanira ko ibintu byahinduka mu Rwanda bashyira hamwe bakareka gukomeza gutandukanya ingufu zabo.

Ese amagambo yavugiwe muri iki kiganiro yaba ari intambwe ku banyapolitiki ba opposition mu nzira yo kwishyira hamwe?

Tubitege amaso

Mushobora kumva icyo kiganiro hasi hano

8 COMMENTS

  1. NJYE NTABWO MBONA NEZA TWAGIRAMUNGU KUBERA KO NSANZWE MUZI MU RWANDA MURI ZA 93 MU RUHANDO RW’AMASHYAKA BURIYA NI NKA CYA CYATSI CYITWA MUGABUDATSIMBURWA KUKO NAWE N’UBWO WUMVA NGO ARASHAKA IMPINDUKA MU BUTEGETSI BW’U RWANDA ,NTAWE UMURUSHA GUKORESHA IGITUGU ;YANANIWE KUMVIKANA NA KOMITE NYOBOZI YA MDR KUKO ATAJYA AVA KW’IJAMBO UWABONA DR NSENGIYAREMYE BAKORANYE ABYEMEYE YAMUHA AMAKURU ARAMBUYE KURI TWAGIRAMUNGU NJYE MBONA AKWIYE KUVA MU BY’AMASHYAKA (KUYASHINGA NO KUYAYOBORA)AKICARA HAMWE AKAJYA ASABWA INAMA N’ABAMUKENERA KUKO ATANAKIGARAGARA NEZA MUBYA POLITIKI NARI UKWISHAKIRA IMYANYA Y’UBUTEGETSI GUSA ISHYAKA RYE NTAHO RYATUGEZA MU BIHE TUGEZEMO

    • UVUZE UKURI CYANE KO TUZI INTAMBARA Y AMASHYAKA UKO IMERA.NTAWE UKENEYE IBYO RWOSE.IGIHE TURIMO NICYO KWIYUBAKA NITURANGIZA COMPETITION Y AMASHYAKA IZAGARUKE NTA KIBAZO ARIKO TWARACYARI MU NZIRA YO GUKIRA MU MPANDE ZOMBI.KUKO BURI WESE AFITE ICYO ANENGA MUGENZI.

  2. Abantu bari kwikoma uyu musaza kuki batumva ko ashobora kuba yaturinda kugwa mu byo nawe yaguyemo kubera ko ibintu bibi cyangwa byiza umuntu wese anyuramo bitanga isomo?

Comments are closed.