Bwana Faustin Twagiramungu yararusimbutse!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba Ministre w’intebe mu Rwanda hagati ya 1994 na 1995, ubu akaba ari umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ndetse n’impuzamashayaka CPC, aravuga uyu mugabo yasimbutse urupfu ubwo yari mu rugendo mu gihugu cya Tanzaniya.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo nyuma y’aho ibihugu byo mu karere cyane cyane Afrika y’Epfo na Tanzaniya byiyemeje guhagurukira M23 na Kagame. Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zabonye amakuru y’uko ibihugu byo mu karere byahawe amakuru mu buryo byakoresha ngo bitsinde umutwe wa M23 wari ufashijwe n’u Rwanda ku buryo bugaragara

Ayo makuru akaba yaratangwaga n’abahoze mu ngabo za FPR barangajwe imbere na ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya. Nk’uko byatangajwe na BBC ngo mbere y’uko ingabo za Afrika y’Epfo na Tanzaniya zoherezwa muri Congo ngo habanje kubaho amanama menshi hagati y’abakuru bashinzwe iperereza mu bisirikare by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya bayakorana na Colonel Patrick Karegeya. Ndetse ubu hakaba hari benshi bibaza niba Colonel Karegeya atarazize istindwa rya M23.

Si ibyo gusa kuko nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida Kikwete aho yagiraga inama Leta ya Kagame ngo igirane ibiganiro na opposition harimo na FDLR, bigakurikirwa n’ibitutsi n’iterabwoba ku ruhande rwa Kagame, ibihugu bya SADC cyane cyane Afrika y’epfo na Tanzaniya byiyemeje guhagurukira Kagame bigafasha opposition nyarwanda kwishyira hamwe ngo imurwanye, abo ibyo bihugu byifuzaga gukoresha ni ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariko cyane cyane Colonel Patrick Karegeya na Bwana Faustin Twagiramungu.

Inzego z’iperereza za Kagame zabonye amakuru y’ibyo ibyo bihugu bitegura maze zipanga kwivugana Bwana Twagiramungu, Lt Gen Kayumba na Colonel Karegeya vuba na vuba kandi ku buryo bwihuse kugira ngo imigambi ya SADC iburiremo, abarwanya Kagame bashye ubwoba uretse ko hari n’amakuru avuga ko Kagame yabikoreye inzika n’ubugome cyane cyane ko ngo bivugwa ko yatewe umujinya w’umuranduranzuzi n’itsindwa rya M23. Niba benshi mwibuka ijambo Perezida Kagame yavuze ku bunani mwiyumviye aho yagabishaga avuga ko uyu mwaka dutangiye wa 2014 uzabamo ibintu byinshi bikomeye.

Ibyakurikiyeho murabizi Colonel Karegeya yarishwe mu minsi y’ubunani naho Lt Gen Kayumba aterwa iwe baramuhusha, undi wahushijwe n’ubwo bitagiye ahagaragara ni Bwana Twagiramungu. Mwanumvise kandi amagambo yakurikiye iyicwa rya Colonel Karegeya na n’ubu agikomeje gukoreshwa aho Perezida Kagame adasiba gukangurira abamushyigikiye kwica abo yita ko bagambanira u Rwanda.

Amakuru atugeraho avuga ko ubwo Bwana Twagiramungu yari mu rugendo muri Tanzaniya, inzego z’iperereza z’u Rwanda zari zapanze kumwivugana mu gihe yavaga ku kibuga agana aho yagombaga gucumbikirwa kuko mu nzira nta bamurinda yari afite. Ariko inzego z’iperereza za Tanzaniya zarabimenye zohereza abantu bazo bakira Bwana Twagiramungu akiva mu ndege bamucisha ahaca abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege, bimura aho yagombaga gucumbika ndetse baranamurinda bikomeye cyane  mu gihe yavaga ku kibuga. Ibyo kumurinda bikaba byarakomeje mu gihe cyose yamaze gihugu cya Tanzaniya.

Umuntu akaba yasoza yibaza niba kuri Kagame umuti ari ukwivugana abanyarwanda n’abanyamahanga banze kumuyoboka cyangwa bagaragaje ko batemeranya na politiki ye y’igitugu.

Ubwanditsi

The Rwandan