Bwana Karangwa Semushi yasuye imfungwa za politiki

Amakuru dukesha ishyaka PDP-Imanzi aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2013, umuyobozi wungirije w’iryo shyaka Bwana Karangwa Semushi Gérard yasuye imfungwa za politiki zifungiye muri Gereza ya Mpanga.

Muri Gereza ya Mpanga  iherereye ahegereye i Nyanza mu ntara y’amajyepfo niyo ifungiyemo Bwana Déogratias Mushayidi, Perezida w’ishyaka PDP-Imanzi, wakatiwe gufungwa burundu, siwe gusa kandi kuko hari n’abandi banyapolitiki bafungiye muri iyo Gereza twavuga nka Me Bernard Ntaganda, umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, Dr Théoneste Niyitegeka, wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’abandi..

Twabibutsa ko Bwana Karangwa Semushi Gérard yasubiye mu Rwanda kuri uyu wa 21 Kamena 2013, avuye mu buhungiro mu gihugu cy’ubuhorandi akavuga ko ataje muri politiki yo guhangana ahubwo aje kwaka urubuga rwa politiki.

Umuyobozi wungirije wa PDP Imanzi yagombaga kuba yarazanye n’umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, Bwana Faustin Twagiramungu wigeze kuba Ministre w’intebe ndetse akiyamamariza n’umwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka 2003, aho bivugwa ko ashobora kuba yaratsinze ayo matora akibwa amajwi.

Kugeza ubu impamvu ivugwa yatimye Bwana Twagiramungu ataza mu Rwanda ngo n’uko agitegereje visa imwemerera kwinjira mu Rwanda, ariko kuri Bwana Twagiramungu ngo n’iyo hazamo amananiza  nta kizamubuza gutaha mu Rwanda uko byagenda kose ngo yarabyiyemeje.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Uyu Semushi arajijisha , ni amacenga arimo gukorana na FPR ya Kagame na Rutaremara, niba mumpinyura dutegereze icyo azerekana mu gusaba ko politiki ya ruvumwa ya FPR yahinduka ikaba nziza mu Rwanda cyane cyane mu kunenga ibitagenda neza

  2. Mushayidi wasuwe ari hehe kuli iyi foto???Icyatwemeza ko koko Semushi yamubonye ni iki???Ibiri muli iriya mikino wenda bizashira bimenyekane

Comments are closed.