Bwana NSABIYAREMYE Gratien wari wafunzwe tariki ya 3 Werurwe 2013 yararekuwe ariko ategekwa n’ubushinjacyaha kujya abwitaba rimwe mu kwezi.

Tariki ya 3 Werurwe 2013 nibwo Bwana Nsabiyaremye Gratien, umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri komite nshingwabikorwa ya FDU-Inkingi, yafashwe arafungwa ashinjwa kwigomeka no gusuzugura inzego zishinzwe umutekano nyuma y’uko  yanze gufungurira abasirikare barwanira mu mazi baba mu karere ka Rubavubaribamuteye iwe bitwaje intwaro mu masaha y’igicuku.

Ishyaka FDU-Inkingi riboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose barifashije cyane cyane mu gutabariza iyi nzirakarengane ndetse no kwamagana ibi bikorwa bigayitse  bikorerwa ikiremwamuntu muRwandakandi bikozwe n’abitwa ko aribo bakarengeye abaturage.

Ibikorwa nk’ibi byo kwibasira abatavuga rumwe na leta ya FPR babahimbira ibyaha, babafunga, cyangwa babatera ubwoba bikaba bimaze kuba umuco wa buri munsi w’ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda ariyo mpamvu y’ifungwa rya Mme Ingabire Victoire Umuhoza,umuyobozi wa FDU-Inkingi, Me Ntaganda Bernard, Umuyobozi wa PS Imberakuri, Bwana Deogratias Mushayidi, Umuyobozi wa PDP Imanzi, Dr Theoneste Niyitegeka ndetse n’abandi barwanashyaka batandukanye tutarondora buzuye mu za gereza zitandukanye zo mu gihugu bazira kuba barayobotse amashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ryongeye gusaba rikomeje ko aba bantu bose bafungurwa bagasubirana uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko bwo gutanga ibitekerezo bigamije kubaka igihugu cyabo.

Kigali, kuwa 14 Werurwe 2013.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.